Ubuyobozi bw’uruganda rukora imyenda n’ibindi bikoresho bya siporo, Masita, bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo guteza imbere imikino y’abakozi [ARPST].
Ni umuhango wabereye mu gihugu cy’u Buholande ku wa Kane tariki 14 Mata, 2022.
Aya masezerano azamara imyaka itanu. Akubiyemo ubufatanye bujyanye no kugabanyirizwa ibiciro ku makipe y’ibigo by’abakozi yazagura imyenda y’uru ruganda.
Ibi bisobanuye ko, amakipe y’abakozi mu Rwanda n’andi abyifuza azajya agura imyenda n’ibindi bikoresho bya Masita ariko ku giciro gito.
Umuhango wo gusinya aya masezerano y’imikoranire, wagaragayemo Umuyobozi w’uruganda rwa Masita, Kurt Molis wari kumwe n’uw’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo guteza imbere imikino y’abakozi [ARPST], Mpamo Thierry Tigos.
Iyi mikoranire ivuga ko, Abanyarwanda bazajya bifuza kugura ibikoresho bya Masita binyuze muri ARPST, bazajya baganyirizwa 50% y’ibiciro bisanzwe bigurishwaho.
Uruganda rwa Masita, hari andi makipe y’umupira w’amaguru rwatangiye gukorana na yo, nka Musanze FC, Mukura VS, Kiyovu Sports n’izindi.
UMUSEKE.RW