Josh Ishimwe yanyuze abitabiriye igitaramo cyinjiza abantu muri pasika

Ishimwe Joseph uzwi nka Josh ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cyinjiza abantu muri pasika , Evening of Connecting Heaven –Earth, igitaramo cyari cyateguwe n’itsinda ry’abaririmbyi bo mu Itorero Zion Temple Gatenga,Asaph Music International.

Josh Ishimwe yanyuze abitabiriye “ Evening of Connecting Heaven-Earth “

Muri iki gitaramo haririmbyemo abandi bahanzi nka Aime Uwimana, waririmbye igihe gito, Gisubizo Minisitry, Asaph Kibagabaga, Asaph Rubilizi, Rene Patrick wari kumwe na Madamu we Tracy, Ishimwe Josh wahembuye imitima y’abari bateranye n’abandi .

Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi zuzuye z’umugoroba ndetse ku isaha ya saa kumi n’imwe urusengero rwari rwuzuye ku buryo abaje nyuma y’iyo saha bitaboroheye kwinjira.

Asaph Music Interanational niyo yabanje ku ruhimbi, iririmba indirimbo zabo ndetse inaririmba n’izindi zo guhimbaza Imana, ku buryo wabonaga umuriri w’ibyishimo wari mwinshi mu bakirisitu.

Nyuma yaho nibwo bakomeje kwakira abahanzi n’amakorari, nka Asaph Kibagabaga, nayo yaririmo umuyobozI w’indirimbo wagaragaje ubuhanga mu ndirimbo zihimbana Imana.

Mu ndirimbo baririmbye ikanyura abantu harimo “Narelekeremo y’umuhanzi wo muri Nigeria Tim Godfley, imwe mundirimbo zakunzwe.

Ishimwe Josh , nk’umwe mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba muri icyo gitaramo, yaje maze abantu bari mu mujyo wo guhimbaza Imana, barushaho kunezerwa.

Mu ndirimbo ze zihimbitse mu njyana gakondo ziganjemo izanditswe mu gitabo, yaziririmbye maze atigisa urusengero bacinya akadiho.

Uyu muhanzi yafashwaga kuririmba n’itsinda rito yari yazanye ndetse na bamwe mu baririmbyi ba Asaph Music Interanational.

- Advertisement -

Mu ndirimbo ze, byagezeho abakirisitu bamwe bamusanga ku ruhimbi, babyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo Amasezerano, Amatunda , asozereza ku ndirimbo “Umwami ni mwiza.”

Uyu muhanzi, yaje kugaruka ku ruhimbi, ubwo hari hagezweho umwanya wo gutura, ubona ko yari akunzwe cyane, byaje gutuma n’umushumba Emmanuel GBEREKPEE,amusaba gusubiramo indirimbo”Amasezerano”ubwo  yari kubwiriza ijambo ry’Imana.

Ubusanzwe, uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera indirimbo “Yesu Ndagukunda”.Kugeza ubu nta ndirimbo nyinshi arakora ariko zimwe mu zo afite yasubiyemo harimo iyo yamenyekaniyeho, Yezu wanjye,Amasezerano,Rya Joro.

Nta gihe aramara mu muziki wo guhimbaza Imana kuko amazemo imyaka itatu atangiye gusohora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko akaba akunzwe n’abatari bake.

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe 
Asaph yanyuze abitabiriye “ Evening of Connecting Heaven-Earth “

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW