Ubwo hibukwaga abatutsi bagera ku bihumbi 59 bazize Jenoside, hanashyingurwa imibiri 108 yabonetse mu Murenge wa Mugina ni uwa Nyamiyaga, abatanze ubuhamya basabye Abafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe ko bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Gahigi Athanase umwe mu barokotse Jenoside, watanze ubuhamya muri uwo muhango, yavuze ko hari abaturage batahigwaga mu gihe cya Jenoside, bafite amakuru ahagije y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe ariko banze gutanga amakuru.
Gahigi wiciwe umubyeyi, abana ndetse n’umugore we muri Jenoside avuga ndetse akaba yaravukijwe amahirwe yo kwiga kubera ko ari umututsi avuga ko imibiri 57 baheruka kubona hagati y’ingo z’abaturage mu Murenge wa Nyamiyaga nta muturage n’umwe utuye muri ako gace wigeze abigaragaza, ahubwo ko byabonywe n’abantu bashakaga gusiza ikibanza.
Yagize ati ”Abanga gutanga amakuru batinya ko dushobora kubarega bagafungwa, ibi si byo kuko abenshi bafungiwe iki cyaha barangiza ibihano ubu tubana amahoro, twasabaga ko baduha ayo makuru.”
Gahigi yavuze ko iki kibazo cyo kutabona Imibiri y’ababo, aricyo kibahangayikishije kuko ubu bamwe mu barokotse Jenoside bamaze kwiyubaka.
Uyu muturage watanze ubuhamya yavuze ko usibye ikibazo cy’impunzi z’abarundi zishe abatutsi mu cyari Komini Mugina batari bakurikiranwa kugeza ubu.
Ati ”Abana basizwe n’umugore wanjye wa mbere bose barashatse ubu barubatse, nanjye nongeye gushaka undi mugore dufitanye abana.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimiye uwatanze ubuhamya ko amaze kwiyubaka ari nabyo Igihugu gishakira abaturage, avuga ko uyu mwanya ari uwo kwibuka n’abajugunywe muri Nyabarongo imibiri yabo itigeze iboneka kugeza ubu.
- Advertisement -
Ati “Uyu ni umwanya wo kuzirika abanyarwanda bagize ubutwari barimo na Burugumesitiri wa Komini Mugina Ndagijimana Callixte wanze kwifatikanya n’interahamwe arabizira.”
Mu cyahoze ari Komini Mugina hari hahungiyemo abatutsi bo mu Bugesera, abo muri Komini Ntongwe, Runda na Musambira kuko bari bamenye amakuru ko Burugumesitiri Ndagijimana yanze gufatanya n’abakora Jenoside, interahamwe n’abasirikare barusha imbaraga abari bihishe barabica.
Abafashe ijambo bose muri uyu muhango wo kwibuka, bashimira Inkotanyi zabarokoye.
Bavuga ko bafite ikibazo cy’abahisha imibiri, ndetse n’uruhare impunzi z’abarundi zagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Komini Mugina batarakurikiranwa n’ubutabera.