KIBUMBWE: Barasaba ko ababo barenga 20 bashyingurwa mu cyubahiro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abantu babo baracyashyinguye ku gasozi bagasaba ko bimurirwa mu Rwibutso

Abarokokeye jenoside mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Nyacyiza, Umurenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe barasaba ko ababo bahiciwe bashyinguwe ku gasozi bashyingurwa mu cyubahiro.

Abantu babo baracyashyinguye ku gasozi bagasaba ko bimurirwa mu Rwibutso

Ku wa 16 Mata 2022, imiryango y’abarenga 20 yashyinguwe kuri aka gasozi guhera mu mwaka w’1996, inshuti ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bagiye kubibuka, barahasukura, bashyiraho indabo, barabunamira, banaganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo mu miryango y’abashyinguwe aha basobanura ko mu gihe babibuka, bajya kuhatunganya, bahasukura beyuraho ibyatsi biba byarahameze, bakanashyiraho indabo.

Kayitesi Clementine ufite umubyeyi ushyinguwe kuri aka gasozi yagize ati: “Twarababuze, bagenda tutari tubyiteguye ariko byibuze tumenya aho bari.  

Iyo uje hano uba wumva uri kumubona, wumva wamuvugisha, uba wumva wongeye kumva ko ufite aho uva.

Ni yo mpamvu nsaba kugira ngo nk’abantu batazi aho ababo baguye, Imana izabafashe kugira ngo bahabone.”

Kuri aka gasozi mu imva rusange harimo imibiri y’abantu 20 bishwe muri Jenoside

Kayitesi yasabye ababishinzwe kubafasha imibiri ishyinguwe aha igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Nasaba abayobozi bakazadufasha kubaha icyubahiro, mu yindi myaka ntituze ahantu nk’aha, tuzaze dusanga barasanze bagenzi babo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ikibazo nka kiriya bakomeza kwegera abarokotse jenoside cyangwa abafite ababo bagishyinguye mu mva, bakimurwa.

- Advertisement -

Ati “Ni igikorwa gihoraho, ubu hari imva nyinshi turi kugenda twimura mu Ntara y’Amajyepfo. Gahunda ni uko ubundi bashyingurwa mu nzibutso kugira ngo twizere n’umutekano wabo ariko banakomeze guhabwa agaciro.”

Agasozi iyi mibiri ishyinguweho kari nko mu bilometero 2 ugana ku rwibutso rwa Kibumbwe.

Amafoto: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW