Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe 4 inangiza inzu 40

Imvura nyinshi yaguye mu mpera z’iki Cyumweru mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, yatwaye ubuzima bw’abantu bane (4), barindwi barakomereka, inasenya inzu zigera kuri 40.

Ifoto yafatiwe mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera naho imvura yo muri week end yangije byinshi

Iyi mvura ikaba yarashegeshe cyane ibice bitandukanye bigize Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yemeje iby’aya makuru maze avuga ko kugeza ubu hagikorwa ibarura by’ibindi byangijwe n’imvura.

Yagize ati “Dufite inzu mirongo ine (40) zimwe zasenyutse izindi zirasambuka, ugasanga izindi ni inzitiro (Clotures) zagiye zigenda. Dufite nanone raporo zatugezeho abantu babuze ubuzima bageze kuri bane (4) n’abandi barindwi (7) bakomeretse.”

Yakomeje ati “Birumvikana ko atari ibihe byiza, ibihe by’imvura bikaze, bitangiye no kudutwara ubuzima bw’abantu ari naho tuba tugomba no kwitwararika mu kubikumira.”

Usibye kuba imvura yatwaye ubuzima bw’abantu ndetse ikanasenya inzu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko yanangije bimwe mu bikorwa remezo birimo ibiraro.

Ati “Twabaruye ibiraro bigeze kuri bitandatu na byo byamaze kwangirika ndetse n’imiyoboro imwe n’imwe y’amazi, urumva ko iba yamanuye n’isuri nyinshi kandi hamwe ibikorwa biba bigikorwa, bisaba ko iyo miyoboro yongera ikaziburwa ariko hari aho yagiye yangiza ibintu, bimwe bigasenyuka kuko amazi yari afite ingufu nyinshi cyane.”

Imvura yasenye inzu aha ni muri Gahanga

Uyu muyobozi yagarutse ku kibazo cy’umuhanda Sonatube-Gahanga -Kicukiro wangiritse, ukanangiza bimwe mu biikorwa by’abakorera mu isoko.

Yagize ati “Hari imihanda tuba twubaka mishya cyangwa se imihanda yari isanzwe ikaba yavugururwa cyangwa ikongerwa, ibyo ariko mbere y’uko bikorwa biba byakorewe inyingo, no mu nyigo haba hagomba no kugaragazwa aho amazi agomba kugana.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Icyabaye ni uko inzira z’amazi zari zazibye  ndete n’amazi  yazaga ari menshi bituma yishakira inzira, mu kwishakira inzira  hari ibyo yangije. Twagezeyo nk’inzego z’ibanze ndetse na Rwiyemezamirimo ukora umuhanda, ibyangiritse byabaruwe, harakurikiraho ko Rwiyemezamirimo ari we wabyishyura hanyuma n’inzira z’amazi zazibuwe kugira ngo imvura niyongera kugwa ye kugira ahandi yaca.”

Abaturage kandi batuye ahantu habashyira mu kaga, bagiriwe inama yo kuhimuka kugira ngo barengere ubuzima bwabo ari na ko hasiburwa imiyoboro y’amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro nka hamwe mu hashegeshwe  cyane n’imvura, bwabwiye UMUSEKE ko imvura yaguye muri izi mpera z’Icyumweru, yangije ibikorwa bitandukanye  byo mu Mirenge ya Gatenga, Gahanga, Nyarugunga ariko hari hagikorwa raporo y’ahandi hatandukanye.

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko kuva tariki ya 21-30 Mata 2022,mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 50 na 150. Muri uku kwezi, Meteo Rwanda itangaza ko imvura nyinshi iteganyijwe mu bice by’uBurengerazuba n’Amajyaruguru.

Abaturage  bagirwa inama yo kwirinda no gufata ingamba  zihangana n’ibyo bihe.

Nyamasheke: Abantu 6 bo mu miryango ibiri bishwe n’ibiza

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW