Kwibuka28: P.Kagame yatanze gasopo ku banenga Ubutabera na Demokarisi mu Rwanda

Perezida Kagame yikomye ibihugu bishaka kwigisha u Rwanda ibijyanye n’Ubutabera, na demokarasi, avuga ko u Rwanda ari ruto ariko rwagutse mu butabera.

Perezida Kagame yanenze ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside bikitaka kugira ubutabera

Bikubiye mu ijambo yagejeje ku Bayobozi Bakuru, n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye imihango yo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28.

Kagame yavuze ko abantu bakwiye guha agaciro amateka y’u Rwanda ndetse no kumva urwego rw’ubutabera u Rwanda rufite kuba abantu bicaga abandi muri Jensoide babaziza abo ari bo, bo kuba batarishwe.

Ati “Tekereza ku buhamya twumvise, no kuba abantu barahigwaga amanywa n’ijoro kubera abo bari bo, kubera bamwe muri bo abo bari n’uyu munsi, kandi wibaze abo, natwe, bari bitwaje intwaro, iyo twiha gukurikirana abo bantu bicaga abantu bacu natwe tukabica tutarobanuye, mbere na mbere twakabaye turi mu kuri kubikora, ariko ntitwabikoze. Twarabaretse, bamwe bariho n’uyu munsi aho batuye, abanda bari muri Leta, abandi baracuruza, bamwe muri abo bagize uruhare, ariko abantu waracyavuga ibyo bavuga, n’ubu bakituvugaho.

Reka mbabwire turi igihugu gito ariko turagutse mu butabera, kandi abo bitwa ibihugu binini bikomeye, ni bato cyane mu butabera, nta masomo bafite yo kwigisha uwo ari we wese, kuko bafite uruhare muri aya mateka yatumye abantu miliyoni bicwa. Abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y’ibyo afite inkomoko aho twese tuzi.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo mpamvu ari yo ituma ayo mahanga adatanga amahoro, kuko bashaka guhisha uruhare rwabo, uruhare rw’uburyo bacecetse miliyoni y’abantu ikicwa.

Yavuze ko abo bibwiraga ko Abanyafurika barimo bicana bagaceceka bavuga ko ari bamwe, bibeshya kuko abantu batandukanye ari na yo mpamvu icyo gihe abicaga abandi na bo batishwe.

Perezida Kagame yavuze ko amasomo babonye ari uko bazemera kwitwa izina ryose bazahabwa, ariko amasomo y’ibyo abantu bazi kuva ku ntangiriro, bidasaba aho umuntu ari kure, ntaho uzasanga abantu bafite ubuzima bufite agaciro kurusha ubw’abandi.

Perezida Kagame na Madamu we bunamiye inzirakarengane za Jenoside

Yavuze ko mu Rwanda ijambo Intwari rikunze guteza ibibazo, kuri we akumva nta buryo hari kuba intwari hapfuye abantu miliyoni, bityo ngo ku bwe yumva icyo cyatumye bamwe baba intwari abandi bakicwa kitari kubaho.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko “abo bakomeye” bahimbye inkuru ku Rwanda zitari izo, hanyuma ushatse kugira icyo avuga atanga igitekerezo, ba bantu bakumushinja ko nta rubuga agira rwo guha abandi ngo bavuge.

Ati “N’ubu birahari, ubona ibinyamakuru bizwi, buri ahantu hakomeye, bihimba inkuru kuri twe, kuri Jenoside n’amateka yacu, ukavuga ngo ibi si byo, dore uko bimeze dore ibimenyetso, ariko wagira ngo babyumvikanye, umuntu yatanga urutonde, bafite ibyo bashaka kumvisha mu matwi y’abantu, ariko ntimwibeshye, iki gihugu ni icyacu uko ari gito ntabwo gifite abantu gito, nk’uko twabikoze mu gihe cyahise tuyobowe n’ukuri, n’ikiri cyo, ntidukoreshe ububasha twari dufite, n’ubushobozi ngo twice abo bantu bicaga abantu bacu…ushobora gutekereza abantu bashidikanya ku butabera bwacu, kandi mu Rwanda mu mategeko twarakuyeho igihano cy’urupfu, ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu cyangwa bakicishwa amashanyarazi, ariko twakuyeho urupfu mu gihe twari dufite abantu benshi byari bifite ishingiro kubanyonga, ariko aba bantu ibyo barabyibagirwa, ko turi igihugu cy’ubutabera kemera kugendera ku mategeko, twemera kugendera ku mategeko, kuki tutabikoze? Kuki dukora ibi? Nta gitutu, nitwe twabihisemo nta wundi muntu wabiduteye, cyangwa ngo adushyireho igitutu, ni nde wari kudushyiraho igitutu na we akora ibyo bintu?”

Perezida Kagame yavuze ko abagize uruhare muri ayo mateka mabi y’u Rwanda n’ubu hari abakiyagiramo uruhare.

Yavuze ko abirirwa bavuga bakwiye kwibuka ayo mateka, ndetse n’abato bakamenya ayo mateka y’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko uko imyaka ishira Abanyarwanda barushaho gukomera no kuba umwe, kandi ko nta we uzabahitiramo ibo bagomba kuba bo.

Uyu muhango wo gutangiza Icyumwe cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka, yatangijwe n’isengesho rya Antoine Cardinal Kambanda, Arikepiskopi wa Kigali, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Mme Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame banacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 rwaka nk’ikimenyetso cyo kuva mu mwijima wa Jenoside.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwonyine rushyinguyemo abasaga ibihumbi 250.

Iyi Jenoside yahagaritswe n’ingabo za RPA zari iza RPF -Inkotanyi ku itariki ya 4 Nyakanga, 1994 ubwo zabohoraga u Rwanda.

NKURUNZIZA Jean Baptitse /UMUSEKE.RW