Kwibuka28: Rayon Sports yasuye Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Rayon Sports yifatanyije n'abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Rayon Sports irangajwe imbere n’ubuyobozi bwayo, yasuye Urwibutso rw’i Ntarama mu Karere ka Bugesera rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rayon Sports yifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda n’Isi muri rusange, bari Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni muri urwo rwego, ababarizwa mu gice cya siporo na bo bagira uruhare muri ibi bikorwa babimburiwe na Rayon Sports yanatakaje benshi muri Jenoside.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo umuryango mugari wa Rayon Sports werekeje i Bugesera ku Rwibutso rw’i Ntarama.

Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo.

Iyi kipe yari irangajwe imbere na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, Sadate Munyakazi na we wayiyoboye n’abandi.

Hari abakuriye amatsinda y’abafana barimo Fista Jean Damascène usanzwe ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever, Dr Karera Claudine uyobora Dream Unity Fan Club, Hitimana Martin uyobora Isaro Fan Club, Tuyisenge Thèo uyobora Ruhango Fan Club na Nyiransengiyumva Marceline uyobora Intwali Fan Club.

Abari muri za komisiyo za Rayon Sports barimo Rugamba Salvator uba muri komisiyo nkemurampaka, Umunyamabanga wa Komisiyo Ngenzuzi, Havugiyaremye Ignace na Uwamaliya Joseline Fanette uyobora Komisiyo Ngenzuzi na bo bari bahari, ari kandi Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul n’ukuriye abafana, Muhawenimana Claude.

Aba bose bazengurukijwe ibice byose bigize urwibutso rw’i Ntarama, basobanurirwa amateka yarwo n’uko Abatutsi bahahungiye bizeye ko babonye ubufasha kuko bari mu nzu y’Imana ariko si ko byagenze kuko  bahiciwe urupfu rw’agashinyaguro.

Mu gusoza iki gikorwa cy’ubupfura, ikipe ya Rayon Sports yashyize indabo ahari imva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 baguye i Ntarama n’abandi baguye mu Bugesera hafi ya Ntarama.

- Advertisement -

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nk’Abanyarwanda na bo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 bibareba kandi Rayon Sports ari umuryango w’Abanyarwanda n’abanyamahanga b’ingeri zitandukanye.

Ati “Rayon Sports ni umuryango mugari. Umuryango mugari w’Abanyarwanda b’ingeri zose. Nk’uko Igihugu cyacu cyagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Rayon Sports yatakaje bamwe mu banyamuryango bayo. Iki rero ni ikintu tugomba gushyiraho mu mibereho yacu kuko tugomba kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside, bishwe bazira uko baremwe.”

Yakomeje agira ati “Tukabibuka muri rusange n’abo Banyarwanda bazize Jenoside bari abanyamuryango ba Rayon Sports. Ni igikorwa tujya dukora ni uko ubushize hari Covid-19, ariko twagiye Nyanza ya Kicukiro umwaka wabanjirije iki cyorezo. Ubundi twagennye ko tuzajya tuza hano tukunamira abiciwe hano tukabibuka kandi bikaba isomo kuri twe twese twaje hano no ku muryango mugari wa Rayon Sports.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari igikorwa nk’umuryango wa Rayon Sports bazakomeza gukora, kandi ko umwaka utaha bazashaka ahandi bajya mu Ntara zitandukanye.

Ati “Ni igikorwa kizanakomeza. N’umwaka utaha tuzashaka ahandi tujya mu Ntara zitandukanye, kuko tujye dukora iki gikorwa buri mwaka kuko ni igikorwa gituma dutanga ubutumwa bukomeye nk’umuryango wa Rayon Sports urimo urubyiruko. Muzi ko urubyiruko ari rwo rwashowe mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo iki gikorwa kidufashe gutanga ubutumwa ku ba-sportif muri rusange, ku basore n’inkumi bakunda umupira w’amaguru na siporo muri rusange.”

Uwayezu yakomeje avuga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro ku muryango mugari wa Rayon Sports.

Rugamba Sarvator wari mu ngabo za RPA, ariko wanabanye na Rayon Sports mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze inzira y’umusaraba Abatutsi bagenze.

Ati “Muri Jenoside nari mu gisirikare, njye nananyuze aha ngaha by’umwihariko kuko nari muri batayo ya 157 yanyuze aha. Icyo gihe rero nabonaga ibyarimo kuba ntabwo nabibazaga. Icya Kabiri, n’ubundi nagiye mu gisirikare nsanzwe ndi umukunzi wa Rayon Sports by’umwihariko.”

Yakomeje asobanura uko abafana bari babanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu ni yo natangaho urugero, wasangaga Abayovu batitaye ku Muhutu cyangwa ku Mututsi impaka ari impaka hariya mu Biryogo, imikino igatangira gukinwa ku wa Mbere tuzakina ku wa Gatandatu. Na nyuma yaho abantu bakongera bakaza kuwukina kandi umukino wararangiye. Ni ukuvuga ngo hari urukundo rwinshi ku buryo iyo tuza kugira Leta nzima ubundi ni na cyo yagombaga gufatiraho nk’ikintu cyo gusigasira. Ariko kuko n’ubundi yari Leta nyicanyi yahisemo uwo murongo.”

Rugamba yakomeje avuga ko kuza kuri Stade kuri ba bandi babuze ababo muri Jenoside, bituma bava mu bwigunge bakabona ko batari bonyine.

Muvandimwe JMV wari wajyanye na bagenzi be, yavuze ko Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ari ukubaha agaciro bakwiye.

Ati “Ni ibintu by’agaciro cyane kuko harimo bake muri twe tutari duhari, byari ngombwa ko tugaragarizwa amateka kugira ngo twigireho kugira ngo bitazabaho ukundi.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta bumuntu bafite kuko ari ibintu byabaye ku manywa y’ihangu.

Ati “Abantu babihakana nta bumuntu bafite kuko bagerageje gusura Inzibutso cyangwa bagasoma amateka, ubona ko habaye ibintu by’akataraboneka. Habaye ibintu bibabaje cyane.”

Imibare y’abamaze kuboneka, igaragaza ko Rayon Sports yatakaje abakinnyi 12 n’abari muri Komite Nyobozi ya yo 12 bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakinnyi bunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rw’i Ntarama

UMUSEKE.RW