Macron yatsinze amatora yo kuyobora Ubufaransa

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ubufaransa ku majwi 58.2% ahigitse Mme Le Pen bari bahanganye mu cyiciro cya kabiri.

Emmanuel Macron agiye kuyobora indi manda

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2022, hirya no hino mu Bufaransa n’ahandi hatuye Abafaransa bazindukiye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora ya Perezida.

Macron wari ku ntebe ya Perezida w’u Bufaransa yongeye guhigika bwa kabiri Mme Marine Le Pen bari bahanganye, amutsinda ku majwi 58.2% kuri 41.8%.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 yatorewe kuba Perezida w’u Bufaransa bwa mbere muri 2017, aba uwa mbere muto mu myaka utowe kuko yari afite imyaka 39. Icyo gihe, nabwo yahigitse Mme Marine Le Pen.

Tariki ya 10 Mata 2022, nibwo Emmanuel Macron na Le Pen batsinze abandi bakandida babona amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya nyuma bishakamo uyobora u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere.

Macron ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora n’amajwi 27.6% naho Marine Le Pen abona amajwi 23.41%.

Nyuma yo kudahabwa amahirwe yo kuba Perezida w’u Bufaransa, Marine Le Pen yashimiye abamushyigikiye bamutoye.

Abashyigikiye Emmanuel Macron bo bamaze kujya mu mihanda kubyina intsinzi nk’uko ibitangazamakuru nka France24 bibitangaza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -