Muhanga: Abarangije imyuga bibukijwe ko kuzigama bizana ubukire

Abarangije amashuri y’imyuga y’ubumenyingiro babwiwe ko ubukire buzanwa no kwizigamira  basabwa kudasesagura ayo bakorera.
Abakobwa nibo baje mu myanya ya mbere kuko batsinze ku kigero kiri hejuru
Abahungu n’abakobwa 45 bigaga ububaji n’ubusuderi mu gakiriro, ka Muhanga, bibukijwe ko gukora bizigama aribyo bituma batera imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Ubwo basozaga amasomo y’imyuga bahawe mu gihe cy’amezi 6, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko ari amahirwe uru rubyiruko ruhawe, kuko benshi muribo bagiye bacikiriza amashuri asanzwe bikaviramo bamwe imyitwarire mibi.
Yagize ati:”Igihugu kirimo gutoza abaturage kwiteganyiriza muri EJO HEZA , nibyo dusaba aba banyeshuri basoje amasomo yabo.”
Bizimana yavuze ko kugira ngo ibi bibigereho bagomba kuba inyangamugayo, birinda guhemuka no gukora amanyanga ku bakiliya babaha amasoko.
Ati:”Hari abafundi banyereza ibikoresho , twifuza ko ubunyangamugayo aribwo bugomba kuranga uru rubyiruko.”
Yanavuze ko akamaro k’ayo mafaranga bazaba bariteganyirije, bazakabona bageze mu zabukuru batakibasha gukora akabagoboka mu busaza.
Niyitanga Marie Louise urangije mu ishami ry’ububaji, yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko yumvaga ububaji bukorwa n’abagabo ko nta mukobwa cyangwa umugore wabujyamo.
Ati:”Mu mezi 6 maze niga amasomo y’ububaji nasanze ari mwuga kimwe n’indi abanyeshuri biga.”
Niyitanga avuga ko yatangiye kubona amafaranga acyimenyereza uyu mwuga.
Yabwiye Urubyiruko bagenzi be bakerensa amashuri y’imyuga ko bakwiriye gutinyuka, akavuga ko abarangije mu myuga bahita babona akazi batabanje kumara igihe mu bushomeri.
Yabasabye kudashakira akazi mu Mujyi, ababwira ko hari izindi santeri zimaze gukura mu Mirenge yo muri aka Karere.
Perezida w’agakiriro ka Muhanga Sibomana Slyvain avuga ko bagitangira wabonaga bafite intege nkeya, ariko bagendaga bahabwa amasomo no kwimenyereza umwuga barushiheho kubikunda, biba akarusho aho batangiye gukirigira ifaranga.
Yagize ati:’‘Bamwe muri bo barangije bafite akazi aha mu gakiriro, abandi bagafite hirya no hino mu mabarizo. ”
Bizimana yabwiye uru rubyiruko ko hari gahunda nshya yitwa Hanga Habu igamije guteza imbere impano z’urubyiruko bagiye gutangiza, aho ibihangano byabo bazajya babishyira ku mbaho amashusho basohoye akagaragarira kuri izo mbaho bakoze.
Niyitanga Marie Louise urangije mu ishami ry’ububaji yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko yumvaga ububaji ari umwuga ukorwa n’abahungu
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yibukije uru rubyiruko ko rugomba kwirinda gusesagura

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga