Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari amashyamba afatwa nk’Ubuhumekero bw’Umujyi ari ku buso bwa hegirari 23,3%.
Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko igishushanyombonera cy’Umujyi kigaragaza ko hari abaturage batuye ahagenwe amashyamba.
Kayitare yavuze ko abasanzwe batuye ahagenwe amashyamba, itegeko ry’imiturire risaba ko basabwa ko bubahiriza ibintu 2 by’ingenzi.
Yagize ati:”Abo igishushanyombonera cy’Umujyi basanzwe bahatuye, bashobora kwandika basaba ko imikoreshereze y’aho hantu ihindurwa hakaba aho guturwa.”
Mayor yavuze ko bashobora no guhitamo ko hakomeza kuba ahagenwe amashyamba, bagasaba kwimurirwa ahandi.
Ubuyobozi buvuga ko mu Mirenge 4 igize Umujyi wa Muhanga, hagaragara amashyamba ari kuri hegitari 23,3%.
Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hari amashyamba ateye ahantu hari amanegeka, abantu bataturaho.
Gusa Ubuyobozi bukavuga ko Ishyamba ry’ingenzi rifatwa nk’Ubuhumekero bw’Umujyi riherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, hafi y’ikigo kiberamo amahugurwa y’abakozi ba Leta(RMI).
Iri shyamba rikaba rifite akamaro kanini, kuko abaza iMurambi bahumeka umwuka mwiza.
Cyakora iyo urebye umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, hadafashwe ingamba zihamye zibuza abaturage kwangiza amashyamba n’urusobe bw’ibinyabuzima, muri uyu Mujyi, abawutuye bakwisanga bari ahantu hameze nko mu butayu.
Usibye iri shyamba riherereye iMurambi, muri uyu Mujyi hari amashyamba y’abihayimana akikije ibitaro , amashuri na Bazikika ntoya ya Kabgayi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/MUHANGA