Muhanga: Nyuma y’amezi 3 ikiraro kibahuza na Gakenke cyongeye gukoreshwa

Ubuhahirane hagati ya Muhanga na Gakenke bwongeye kugaruka nyuma y’uko ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Rongi gisanwe kigashyikirizwa abaturage ngo bakifashishe mu buhahirane.

Ubuhahirane ku kiraro cya Gahira gihuza Muhanga na Gakenke bwasubukuwe

Kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2022, nibwo abaturage bari kumwe n’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru batashye ikiraro cya Gahira gihuza Imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga, na Ruli muri Gakenke.

Iki kiraro cyari cyangijwe mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza, 2021 cyongeye gukoreshwa n’abaturage nyuma y’uko gisanwe.

Nk’uko byatangejwe kuri Twitter y’Akarere ka Muhanga, ubu iki kiraro ni nyabagendwa, nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bashyizeho buherekejwe n’amafoto y’abaturage bambuka kuri iki kiraro.

Ubutumwa bugira buti “Guhera uyu munsi ikiraro cya Gahira gifasha ubuhahirane hagati y’abaturage ba Muhanga na Gakenke cyamaze gusanwa. Ubu ni nyabagendwa nyuma y’igihe kimaze kidakora kubera ko cyari cyangijwe.”

Isubukurwa ry’ingendo kuri iki kiraro cya Gahira ryitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait ari kumwe na mugenzi we w’Intara y’Amajyaruguru, Dr Mushaija Geoffrey. Hari kandi n’abayobozi mu Turere twa Muhanga na Gakenke.

Mu ijoro rya Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2021 nibwo amakuru y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira gihuza Imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruli muri Gakenke yamenyekanye ko cyasenyutse, gusa ntabwo abantu babivugaho rumwe kuko bamwe bemezaga ko cyasenywe n’imvura abandi ko hari “Abantu bagisenye.”

Nyuma abantu 11 baje gutabwa muri yombi bakekwaho gusenya iki kiraro.

Ubuhahirane bwahise busa n’ubuhagarara ariko baza guhabwa ubwato abaturage bagafashwa kwambuka n’Abapolisi n’Abasirikare.

- Advertisement -

Ikiraro cya Gahira gishyikirijwe abaturage nyuma y’uko bari baratangiye gusaba ko bakemererwa kugikoresha nyuma yo gusanwa.

Imirimo yo gusana iki kiraro ikaba yarakozwe na Engineer Brigade ihawe isoko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA, ubwato bwafashaga abaturage mu buhahirane Uturere twombi tukaba twabwunganiraga mu kubuha amavuta.

Isubukurwa ry’ubuhahirane ku kiraro cya Gahira ryitabiriwe n’abayobozi banyuranye                                                                     NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW