Ndimbati yaburanye Ubujurire asaba gukurikiranwa adafunzwe

Ku 25 Mata, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha Ubujurire bwa Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati, akaba asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Ndimbati mu mwambaro w’Iroza aganira n’umwunganira mu mategeko

Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati, yinjiye mu rukiko mu mwambaro uranga imfungwa n’abagororwa, umusatsi yakundaga kogosha igisuguri yarawogoshe, ubwanwa bwe yahoraga ateretse nabwo yabukuyeho, yarahindutse mu buryo bugaragara.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, tariki 28 Werurwe, 2022 rwategetse ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, Uwihoreye Jean Bosco ahita ajurira.

Kuva yatabwa muri yombi yunganirwa mu mategeko na Me Bayisabe Irene, ni na we wamufashije kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Uwihoreye Jean Bosco ibyaha bibiri harimo icyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, n’icyo kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

Uwihoreye Jean Bosco mu nkweto z’ubururu n’umweru, amasogisi yijimye arimo umutuku isaha y’umukara n’impuzangano ziranga abafungwa n’abagororwa bo mu Rwanda, ni uko yinjiye mu Rukiko yambaye.

Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko nib o baburanishije uru rubanza.

Mu rukiko harimo kandi bagenzi ba Ndimbati batandukanye basanzwe bakinana na we muri Sinema Nyarwanda.

Ndimbati yarahindutse cyane

Uko ibiranisha ryagenze ….

- Advertisement -

Umucamanza yatangiye abaza niba Uwihoreye Jean Bosco yitabiriye iburanisha, Ndimbati na Me Bayisabe Irena bahise bamubwira ko biteguye kuburana.

Umucamanza yahise avuga ko nta Munyamakuru wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto Uwihoreye Jean Bosco usibye uwabiherewe uburenganzira gusa.

Ndimbati yavuze impamvu zikomeye zatumye ajurira ko ari uko atishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Yasabye Urukiko kumurekura by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku muryango, anite no ku bana bivugwa ko yabyaranye n’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure wamureze.

Ubushinjacyaha bwahise bubwira Urukiko ko Uwihoreye Jean Bosco aregwa ibyaha bikomeye kandi ko mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko icyaha acyekwaho yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo busaba ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 by’agateganyo kigumaho.

Iburanisha rya none ryamaze isaha imwe.

Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko icyemezo ku rubanza rwa Ndimbati kizasomwa ku wa 28 Mata, 2022.

AMAFOTO@NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW