Nyabihu: Umuturage yasanze inka ye yabagiwe mu ishyamba

Abagizi ba nabi bataramenyekana bibye inka y’uwitwa Ngirabatware Antoine bayibagira mu ishyamba nk’uko  ubuyobozi bwabitangarije UMUSEKE.

Umuturage yasanze inka ye yibwe barayibaga

Ibi byabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Renga, Umudugudu wa Kinamba, mu Karere ka Nyabihu.

Amakuru y’ubu bugizi bwa nabi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022, atanzwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe na we wayahawe n’abaturage basanze itungo ryabagiwe mu ishyamba ry’inturusu riri muri uwo Mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabingu, Mukandayisenga Antoinette yahamirije UMUSEKE ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ndetse ko hagishakishwa amakuru ngo uri inyuma yabwo atabwe muri yombi.

Yagize ati “Amakuru yaturutse mu Murenge wa Bigogwe atanzwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa, avuga ko saa moya za mu gitondo ari bwo bamenye inka y’uwitwa Ngirabatware Antoine, yabagiwe aho yari iziritse, mu ishyamba ry’inturusu riri kure ye.”

Iki kibazo si ubwa mbere kivuzwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyabihu. Ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko kenshi bikorwa ahanini bitewe n’uko aborozi baba bafite ibiraro kure y’aho batuye bigaha icyuho abiba amatungo.

Meya Amtoinette yagize ati “Hari igihe byari bihari ndetse ugasanga biba kenshi, hashyirwaho ingamba, ingamba za mbere zari uko abantu baragirira mu nzuri bagomba kuba bazi neza ko abashumba babo barara mu nzuri.”

Yakomje ati “Tuba dusaba ko irondo rigomba kuba rikora neza kugira ngo bamenye ko niba hari abantu bagenda genda, batari ngombwa mu majoro. Ikindi ni uko inka aho ziri zakabaye zifite umuntu uziri hafi.”

Umuyobozi w’Akarere  yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zaritangiye kugira ngo abo bagizi ba nabi babe batabwa muri yombi.

- Advertisement -

Yongeyeho ko kuba itungo ry’umuturage ryakwibwa, rikabagirwa mu ishyamba ari igihombo ku muturage ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Ni igihombo kuri uriya muturage, ariko ni igihombo kuri twese kuko ikintu cyaba gituma umuturage yari ariho yiteza imbere bisaba gusubira inyuma twese tuba duhomba.”

Meya Mukandayisenga yavuze  ko abakora ubwo bugizi bwa nabi bigorana kubahatahura kuko abiba inka bajya kuyibagira kure y’aho yibiwe gusa ko hari abigeze gutabwa muri yombi ariko iperereza ntiryagaragaza ibimenyetso, avuga ko amakuru akomeje gushakishwa ngo bikumirwe.

Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri twitter yatangaje ko iki kibazo na bo bakimenye ndetse ko hari gukorwa iperereza.

Yagize iti “Iki kibazo twakimenye ndetse n’ababikoze barimo gushakishwa .”

Iki kibazo cyakunze kumvikana mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Bigogwe, na Mudende yo mu Karere ka Nyabihu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW