Nyamasheke: Abantu 6 bo mu miryango ibiri bishwe n’ibiza

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata, 2022 rishyishyira ku Cyumweru abana batanu n’umugore bishwe n’umukingo waguye ku nzu bari batuyemo, muri buri rugo hapfuye abantu 3.

Ibiza byahitanye abana 5 n’umugore

Undi umwe yakomeretse ajyanwa mu Bitaro.

Iyi sanganya yabereye mu Mudugudu wa Gitsimbwe mu Kagari ka Nyarusange, no mu Mudugudu wa Kaburiro, mu Kagari ka Karengera hombi ni mu Murenge wa Kirimbi mu Kararere ka Nyamasheke.

Mukamugema Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi yabwiye UMUSEKE ko byabaye mu ijoro bitewe n’imvura nyinshi yaguye nimugoroba.

Abapfuye imirambo imwe yahise ishyingurwa, indi bazayishyingura kuri uyu wa Mbere.

Abaturage basabwe gukora umuganda bibanda ku bikorwa bikumira ibiza

Umuyobozi yagize ati ”Inkangu yaridutse igwa ku baturage. Byabaye mu ijoro byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba ahantu hameze nk’umusozi, umukingo uridukira ku nzu z’abaturage.”

Mu ngo ebyiri zabayemo ibyago, urugo rumwe rwapfuyemo abana batatu bo bahise bashyingurwa, urundi rupfamo umugore n’abana babiri.

Ati “Umugabo we ntiyari ahari, tuzabashingura ejo (ku wa Mbere).”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umuturage umwe mu bagize ibyago yari utuye ahantu hatameze neza.

- Advertisement -

Abatuye aho bose bahise bashakirwa aho kuba bacumbikiwe mu gihe hagishakishwa uko bimurwa.

Ati ”Umuturage umwe yari atuye ahatameze neza, bose ubona ko bari batuye ahari umukingo, twasabye abaturage bahatuye ko bazamuka bakajya mu nsengero bakava aho batuye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwahise bukora inama n’abaturage bubasaba kwitabira ibikorwa by’umuganda bigamije gukumira ibiza.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Nyamasheke.