Nyamasheke: Hafashwe abantu 8 bakekwaho kwica umukobwa bamutemye

Abantu 8 bakekwaho kwica batemaguye umukobwa witwa Nyampinga Eugenie mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Uyu mukobwa yatemwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Mata 2022 bimuviramo urupfu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi bwabwiye UMUSEKE ko amakuru yitemwa rya Nyampinga bwayamenyeshejwe na Se umubyara.

Mukamugema Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi yagize ati “Ejo saa tatu z’ijoro nibwo twamenye amakuru y’uko umukobwa witwa Nyampinga Eugenie yatemwe, Papa we yanyuze mu nzira aho basanzwe baca, abona amaraso agira ngo n’itungo bahiciye, amuritse mu ikawa abona ni umwana we.”

Avuga ko abaturage bahise batanga amakuru ku Kagari, bamujyana ku Kigo Nderabuzima abaganga basanga yitabye Imana.

Gitifu Mukamugema avuga ko bafatanyije na RIB na Polisi bahise bakora inama, abaturage batanga amakuru, hakaba hari abakekwa bagera ku 8 bamaze gutabwa muri yombi.

Ati” Twakomeje iperereza na RİB, Polisi n’Ingabo dukora inama y’umutekano mu baturage, hari amakuru yagiye atangwa hari na bimwe mu bimenyetso byatumye hari abakekwa bafashwe, bashyikirijwe inzego z’umutekano”.

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu Murenge nta bwicanyi bwo gutegera umutu mu nzira bwigeze bubaho.

Yasabye abaturage kubana neza kuko, nta nyungu yo kwicana ndetse ko uzi amakuru kuri uru rupfu yayatanga hakaboneka ubutabera.

- Advertisement -

Nyakwigendera yari umukozi wa VUP mu Murenge wa Kirimbi, amakuru avuga ko atari ubwa mbere abagizi ba nabi bari bagerageje kumwivugana.

MUHIRE DONATIEN /UMUSEKE.RW/Nyamasheke