Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi biyemeje guteza imbere ishoramari

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ambasaderi Marie Charlotte Tang wa Philippines mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye ba Ambasaderi batanu bashya b’ibihugu bitandukanye barimo uwa Chad, Namibia na Philippinnes.

Perezida Paul Kagame na ambasaderi wa Chad mu Rwanda ,Sommel Yabao Mbaidickoye

Ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022 ni Sommel Yabao Mbaidickoye w’igihugu cya Chad, Lebbius Tangeni Tobias wa Namibia, Silvio José Albuquerque e Silva wa Brazil, Marie Charlotte G. Tang wa Philippines na Esmond St. Clair Reid wa Jamaica.

Ba ambasaderi 5 bashya bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi Marie Charlotte Tang uhagarariye Philippines mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya na Ambasaderi Silvio José Albuquerque e Silva wa Brésil mu Rwanda, nawe ufite Icyicaro i Nairobi.

Ambasaderi Lebbius Tangeni Tobias wa Namibia mu Rwanda afite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ambasaderi Esmond St. Clair Reid uhagarariye Jamaica mu Rwanda, afite icyicaro i Abuja muri Nigeria mu gihe ambasaderi wa Chad mu Rwanda, Sommel Yabao Mbaidickoye afite icyicaro muri Congo Brazaville.

Bose batangaje ko bazashyira imbere guteza imbere imibanire myiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi uzahagararira Jamaica mu Rwanda, Esmond St. Clair Reid yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaje guhagararira igihugu cye nyuma y’uko Perezida Kagame asuye Jamaica hakanasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Yagize ati “Perezida Kagame aherutse gusura Jamaica guhera tariki ya 13 kugeza 15 Mata kandi ni uruzinduko rwabaye rwiza cyane, Jamaica yatewe ishema rikomeye no kwakira Perezida Kagame nabo bari kumwe kandi twateye intambwe dushimangira umubano wacu.

- Advertisement -

Twasinye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukerarugendo no kugirana inama muri politike. Hari kandi itangazo ryashyizweho umukono ni impande zombi rikubiyemo inzego zitandukanye twifuza gufatanyamo mu rwego rwo gushimangira umubano wacu.”

Ambasaderi Silivio Jose Albuquerque e Silva uzahagararira Bresil mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, we yavuze ko aricyo gihe cyo kubyaza umusaruro ubudasa hagati y’ibihugu byombi bongera imbaraga mu bucuruzi bukiri hasi.

Ati “56% by’abaturage b’igihugu cyanjye bibona nk’abafite inkomoko muri Afurika, bityo rero isano hagati y’Afurika ndetse n’u Rwanda irenze ibyo abantu bashobora kubona, ndabisubiramo Brazil ni igihugu kinini cya Afurika kitari ku mugabane kandi ku giti cyanjye binteye ishema.

Ni amahirwe akomeye ku gihugu cyose gishaka kubaka umubano n’u Rwanda, kuko haba mu muco no muri dipolomasi dufitanye ubusabane ntamakemwa. Igisagaye ni ukurengaho kuko imbogamizi ziracyari mu kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko tugiye gukorana umuhate guverinoma zacu zombi zubake ubutwerarane mu by’ubucuruzi.”

Marie Charlotte Tang uhagarariye Philippine avuga ko atazarenza ingohe ubuhahirane kuko azabushyiramo imbaraga.

Yagize ati “Nashimiye Perezida Kagame uburyo yahanganye n’icyorezo cya Covd-19 nuko mwahanganye n’ingaruka zayo, natwe turi muri urwo rugendo, twafunguye imipaka y’igihugu yose duha ikaze abakerarugendo, abashoramari n’abacuruzi baba abo mu Rwanda n’ahandi.

Twongeye guha ikaze abanyarwanda muri Philippine, nta Visa musabwa natwe ntazo dusabwa bityo rero nta mpamvu yatubuza guhahirana.”

Lebbius Tangeni Tobias uhagarariye Namibia mu Rwanda we azahera ku kwigira ku byiza u Rwanda rwagezeho harimo guhinga icyayi n’ikawa maze nawe ajye kwigisha ab’iwabo kuko bitananirana kandi u Rwanda rwarabishoboye.

Ambasaderi  Sommel Yabao Mbaidickoye uhagarariye Tchad yavuze ko ibihugu byombi bifite amateka ajya gusa, ashima uburyo u Rwanda n’abanyarwanda babashije kubyuka no kwiyunga nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwanyuzemo.

Basezeranyije ko imibanire y’ibihugu byabo n’u Rwanda izarangwa no kubyaza umusaruro ufatika mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Aba ba Ambasaderi uko ari batanu Perezida Kagame abakiriye nyuma y’iminsi mike yakiriye abandi barimo uwa Djibouti, Colombia, Canada, New Zealand, Sierra Leone, Ukraine, Ireland na Singapore.

Ambasaderi  Esmond St. Clair Reid uhagarariye Jamaica mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Abuja muri Nigeria
Ambasaderi Marie Charlotte Tang wa Philippines mu Rwanda
Ambasaderi Silvio José Albuquerque e Silva wa Brazil mu Rwanda
Ambasaderi Lebbius Tangeni Tobias wa Namibia mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame

AMAFOTO :@VillageUrugwiro

NDEKEZI JOHNSON & NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW