Perezida Kagame yamenyesheje Hichelema ko yageze i Kigali amahoro

Nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Zambia, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we uburyo yamwakiriye ndetse amumenyesha ko yageze mu rugo amahoro.

Perezida Kagame yaherejwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichelema

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Mata 2022, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaherekejwe na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichelema na Madamu we Mutinta Hichelema ku kibuga cy’indege nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri iki gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, babinyijije kuri Twitter bagize bati “Perezida Hakainde Hichelema na Madamu we Mutinta Hichelema bifurije urugendo rwiza Perezida Kagame wasoje uruzinduko rwe muri Zambia.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Hakainde Hichelema uburyo yamwakiriye ndetse amubwira ko yageze mu rugo amahoro.

Ati “Muvandimwe Perezida Hakainde Hichelema nageze mu rugo amahoro, ndashaka kugushimira hamwe na madamu wawe ku buryo mwanyakiranye urugwiro n’ibiganiro bitanga umusaruro. Ibyiza byose bibe kuri wowe n’abaturage ba Zambia.”

Perezida Hakainde Hichelema nawe yavuze ko ari agaciro gakomeye kuba arakiriye Perezida Kagame ndetse bagasinya n’amasezerano y’ubufatanye agera kuri arindwi.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kwakira umuvandimwe wacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rwa mbere rw’abakuru b’ibihugu. Gushyira umukono ku masezerano 7 y’ubufatanye n’u Rwanda bigaragaza intumbero yacu yo kuzahura ubukungu biciye mu bufatanye n’imikoranire mu by’ubukungu.”

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu gihugu cya Zambia, Perezida Kagame yabanje gutera ibiti ku mupaka Kazungula One-Stop-Border Post uhuza Zambia na Botswana ku mugezi wa Zambezi, aha hakaba hahuza ubucuruzi mu bihugu bigera kuri bine.

Mbere yaho yari yasuye ibyanya nyaburanga bitujwemo zimwe mu nyamaswa z’inkazi bya Musi-O-Tunya n’icyanya cyo ku isumo rya Victoria cya Mukuni Big 5 Safaris, akaba yari aherekejwe na mugenzi we Hakainde Hichelema.

- Advertisement -

Perezida Kagame akaba yagaragaye mu mafoto yagaza inyamaswa ya Cheetah izwi nk’Igisamagwe.

Perezida Kagame yageze muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata, ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yari agiye kuhagirira.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we bigamije kunoza umubano, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano arindwi y’ubufatanye arimo ubukerarugendo, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Zambia

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW