Perezida Ndayishimiye yitabiriye inama yiga ku bibazo by’Akarere i Nairobi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bishinzwe itumanaho n’itangazamakuru no kuvugira Perezida mu Burundi byatangaje ko kuri uyu wa kane Evarite Ndayishimiye ajya i Nairobi mu nama yiga ku bibazo by’Akarere.

Bwa mbere Evariste Ndayishimiye yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Ni inama yatumiwemo na Perezida Uhuru Kenyatta, ubu uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Mu gitondo kuri uyu wa Kane nibwo Ndayishimiye yafashe indege imwerekeza i Nairobi, amafoto akaba agaragaza ko yamaze kugerayo.

Amakuru avuga ko iyi nama initabirwa na Perezida Yoweri Museveni, Perezida Felix Tshisekedi, ndetse na Paul  Kagame.

Nibwo bwa mbere Perezida w’u Burundi ahura imbona nkubone na bagenzi be mu nama imwe kuva abaye Perezida.

Ubushize yoherezaga Visi Perezida, ndetse no mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yo kwemeza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabereye i Nairobi tariki 8 Mata, 2022 Ndayishimiye ntiyari ahari.

UMUSEKE.RW