Rubavu: Igikorwa cyo gushakisha abana bagwiriwe n’inkangu cyahagaze

Igikorwa cyo gushakisha imirambo y’abana bagwiriwe n’inkangu cyahagaze, Ubuyobozi bwatangaje ko ari ukubera ko ubutaka bwasomye bukaba burinda ko hari abandi bantu bahasiga ubuzima.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, mu masaha ya mu gitondo nibwo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Kavomo, Umudugudu wa Huye, mu Karere ka Rubavu abana babiri, Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigenimana Cyprien w’imyaka 6 bagwiriwe n’inkangu bagiye kuvoma ku mugezi uri munsi y’umusozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron yari yavuze ko igikorwa cyo gushakisha abo bana gikomeje.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE igikorwa cyo gushakisha abo bana cyabaye gihagaze kugira ngo ubutaka bubanze bwumuke hirindwa ko hagira abandi bantu bahasiga ubuzima.

Ati “Twagiyeyo n’abaturage n’inzego zitandukanye, tugezeyo dusanga hari ibindi byaridutse iryo joro, hari n’ibindi ubona biregetse, dusanga nitwoherezamo abaturage na bo turi bubabure, kubera ko hagitose [turavuga ngo] reka turebe niba huma, hanyuma tubone ubujya gushakisha, ni wo mwanzuro twafashe.”

Meya Kambogo yavuze ko mu gihe imvura yaba irekeye kugwa, ku munsi wa kabiri waho, igikorwa cyo gushakisha abo bana cyakomeza.

Yagize ati “Turimo kureba igihe [avuga igihe cyo gusubukura kubashakisha], hari abantu bariyo bari kutubwira uko byifashe, noneho nta mvura yaguye ku munsi wa kabiri nibwo twajyayo.”

Yabwiye Umunyamakuru ko mu gihe imvura yaba idacishije make, idahagaze, hashakwa ikindi gisubizo.

Yagize ati “Ni ukureba niba nta kintu cyateza impanuka ku bandi baturage, ibyo nibyo tugomba kwirinda, ibindi hagafatwa umwanzuro nyuma yaho. Ntabwo nakoherezayo abaturage imvura iri kugwa, hariya hantu ni habi, ibyo nibyo bikomeye cyane byaba bibi kurusha uko dukemura ikibazo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko bakomeje gufata mu mugongo umuryango w’abo bana, babihanganisha.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere dukunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye bitewe n’imvura nyinshi, gusa ubuyobozi butangaza ko mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, mu bice bitandukanye hagiye guterwa ibiti birwanya isuri ndetse no kwimura abaturage ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Rubavu: Abana bagwiriwe n’inkangu ntabwo baraboneka

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW