Abagizi ba nabi bataramenyekana bishe Dushimana Pierre w’imyaka 35, bamwicishe icyuma, bamukata ijosi.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, bibera mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rweri mu Mudugudu wa Akinteko mu Karere ka Rwamagana.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari kunywera mu gasanteri mu masaha ya saa tanu z’ijoro mu gihe yatahaga iwe nibwo yaje gutegwa n’abagizi ba nabi, baramwica.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri, bwabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye, bayahawe n’umuturage wari ugiye mu kazi mu masaha ya mugitondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ntambara Allan yagize ati “Twamenye amakuru, byabaye mu ijoro ryakeye, aho abagizi ba nabi bateze umuntu bakamwica.”
Uyu muyobozi yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza, ibizavamo bikazatangazwa nyuma.
Ntambara yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi na bo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ati “Ikintu twasaba abantu ni ugutangira amakuru ku gihe kuko ibintu iyo bijya kuba, usanga abantu baragiye bakimbirana, batongana.”
Yakomeje ati “Ikindi na bo bagafasha inzego kwicungira umutekano kuko irondo ubwaryo ntiryabasha gucunga, Umudugudu wose cyangwa Akagari, abaturage bose bakajya baryamira amajanja, bakajya babasha gukurikirana ibibera mu ngo zabo, nibura banatabaza, hakaboneka utabara.”
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW