Shampiyona y’abafite ubumuga ya Sitball yegukanwe na Gasabo na Musanze

Ikipe y’abagabo y’abafite ubumuga ya Gasabo na Musanze mu bagore nizo zegukanye shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball y’umwaka wa 2021-2022.

Byari ishiraniro mu kibuga bahatanira igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Mata 2022, mu Karere ka Gisagara mu nzu y’imyidagaduro ya Gisagara (Gymnasium Gisagara), nibwo hakinwe imikino ya nyuma ya shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball.

Amakipe atanu mu bagore n’atanu mu bagabo niyo yari ahanganiye kwegukana iki gikombe, mu bagabo hahatanye Karongi, Gasabo, Musanze, Gisagara na Nyamasheke. Abagore hakinnye  Musanze, Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza.

Ni mu gihe ariko andi makipe 10 y’abagabo n’abagore nayo yageze mu mikino ibanziriza iya nyuma, nayo yahatanye ashaka imyanya kuva kuri gatandatu kugeza ku icumi.

Nyuma y’uko buri kipe mu bagabo n’abagore yahataniraga igikombe yari imaze gukina n’indi, ikipe y’abagore ya Musanze niyo yegukana igikombe batsinze Bugesera ku bitego 27 kuri 17.

Ku rundi ruhande Gasabo y’abagabo mu mukino wa Sitball w’abafite ubumuga yegukanye igikombe cya shampiyona ya sitball y’umwaka wa 2021-2022, Gasabo ikaba yatangiye itsinda Nyamasheke ibitego 36 kuri 19, umukino yakinnye mbere yo kwegukana igikombe yatsinze Gisagara.

Mu mikino ikipe y’abagore ya Musanze yakinnye kugirango itware igikombe cya shampiyona nuko yatsinze Kayonza ibitego 37 kuri 21, itsinda Nyamasheke ibitego 33 kuri 17 ndetse na Bugesera ibitego 27 kuri 17. Naho mu bagabo Gasabo yatsinzzwe na Musanze ibitego 31 kuri 27, itsinda Nyamasheke ibitego 36 kuri 19 ndetse inatsinda ikipe ya Gisagara na Karongi ibitego 32 kuri 25.

Uko amakipe yageze mu mikino ibanziriza iya nyuma akurikirana kugeza ku icumi, mu bagabo, Gasabo ni iya mbere ari nayo yatwaye igikombe, ikurikirwa na Gisagara, Karongi na Nyamasheke ya gatanu. Mu zahataniraga imyanya Gicumbi Stars yo mu Karere ka Gicumbi niyo yaje imbere ku mwanya wa gatandatu, ikurikirwa na Ruhango, Kayonza, Kirehe na Rulindo.

Mu bagore Musanze niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya sitball, ikurikirwa ku rutonde na Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza. Mu zahataniraga imyanya Gakenke niyo yaje imbere ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde ikurikirwa na Ngoma, Nyanza, Kirehe na Rulindo.

- Advertisement -

Ubwo hasozwaga shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball, umushyitsi  mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, washimye komite y’imikino y’abafite ubumuga muRwanda abizeza ubufasha bwose mu gihe bakeneye Minisiteri.

Yagize ati “Twishimiye Kubana namwe uyu munsi mu isozwa rya shampiyona ya Sitball. Turashimira NPC Rwanda aho igeze iteza imbere imikino y’abafite ubumuga, natwe tubizeza ko aho muzadukenera hose muzatubona.”

Ni mu gihe kandi hari n’abayobozi b’uturere banyuranye baje gushyigikira amakipe yabo, harimo Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, uwa Karongi Mukarutesi Vestine na Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingonga Jerome. Gasabo yegukanye igikombe yari iherekejwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis.

Imikino ya kimwe cya kabiri yari yakiniwe mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 19 na 20 Gashyantare 2022, aha niho hamenyekanye amakipe atanu y’abagabo n’andi y’abagore yahatanye mu mikino ya nyuma yishakamo iyegukana igikombe cya shampiyona ya sitball mu bagabo n’abagore bafite ubumuga.

Ikipe ya Gasabo mu mukino wa Sitball niyo yegukanye shampiyona ya 2021-2022
Gicumbi Stars isanzwe ari ubukombe mu bakobwa yegukanye umwanya wa Gatatu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisports Sehma Maboko Didier ashyikiriza igikombe ikipe y’Abagabo ya Gasabo

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste

UMUSEKE.RW