Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 180 z’amadorali y’Amerika zizifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mu mwaka wa 2024.
Iyi nguzanyo u Rwanda ruzakira mu byiciro bibiri itegerejweho umusaruro wo kugeza umuriro mu bice by’icyaro, aho ingo zirenga ibihumbi 77, ibigo by’amashuri 75, ibigo nderabuzima 8 bizagezwaho umuyoboro mugari w’amashanyarazi.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AfDB) mu Rwanda, Aissa Tour-Srr yavuze ko iyi nguzanyo bageneye u Rwanda igamije gufasha muri gahunda ya leta yo kuba yagejeje amashanyarazi 100% ku banyarwanda bose mu mwaka 2024, ibi bikazafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu u Rwanda rugatera intambwe iva mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Yagize ati ‘‘Ibi bizafasha guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’u Rwanda hagambiriwe kuvana u Rwanda mu bihugu bigitera imbere rukagera mu bifite ubukungu buciriritse [Middle-income country] mu mwaka wa 2035.’’
Iyi nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [AfDB] izibanda mu Majyepfo y’u Rwanda kuko abaturage bagerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi bakiri munsi ya 43%.
Ahazibandwaho cyane ni bice by’imijyi mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango, gusa ibice bya Nyarugenge na Bugesera n’ahandi mu gihugu bazafashwa kubona amashanyarazi.
Uretse kuba iyi nguzanyo yahawe u Rwanda izafasha mu kugeza ku banyarwanda bose amashanyarazi, izibanda no kubikorwa byo kugabanya ingano y’ibyuka biva mu ngo bigahumanya ikirere.
Mu bikorwa bizakoreshwa iyi nguzanyo, harimo kubaka kilometero 1,000km by’imiyoboro itwara amashanyarazi afite ingufu ziringaniye, kilometero 3,300 z’imiyoboro itanga ingufu nkeya naho kilometero 137 z’imiyoboro itangwa ingufu ziremereye nayo ikaba izubakwa.
Miliyoni z’amadorali 140 zikaba zizatangwa na Banki Nyafurika naho miliyoni 40 zigatangwa n’ikigega cya Africa Growing Together Fund(AGTF).
- Advertisement -
Abantu 455 bakaba bazabona akazi gahoraho biturutse kuri iyi nguzanyo naho abandi 760 bakazahabwa akazi kadahoraho, gusa 30% by’abazahabwa akazi ni abagore.
Iyi nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ije ije ikurikira indi ya miliyoni 84 z’amadorali y’Amerika yemejwe muri Gicurasi 2021, nayo ikaba izibanda ku mushinga nk’uyu.
Kugeza muri Werurwe 2022, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yari imaze gutera inkunga imishinga y’u Rwanda ifite agaciro karenga miliyari 1.4 z’amadorali y’Amerika, agera kuri miliyoni 498$ akaba yaragiye mu mishinga y’ingufu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW