U Rwanda rwerekanye ko kurandura indwara za Hépatite B na C bishoboka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje intego u Rwanda rwihaye mu kurandura indwara za Hépatite B na C zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi ku mugabane wa Afurika.

Abanyarwanda basabwa kwipimisha izi ndwara kuko hari abazigendana batabizi

Byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Abbott, wagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye ku ngingo ivuga ku guhangana n’indwara ya hepatite B na C mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Indwara ya Hepatite C ni indwara imaze guhitana abantu benshi ku isi ndetse no mu Rwanda byamaze kugaraga ko hari abantu bayigendana, n’ibintu bihangayikishije Isi yose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr. Janvier Serumondo umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’umwijima, mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo gupima abantu benshi bashoboka uburwayi bw’umwijima bwo mu bwoko bwaHépatite B na C  no kuwuvura.

Dr. Janvier Serumondo ati “ U Rwanda rwihaye intego yo gupima miliyoni zirindwi z’abaturage mu myaka itanu uhereye muri 2019. Birumvikana twahereye ku byiciro by’abashobora kwibasirwa cyane na Hépatite B na C, harimo abafite virusi itera SIDA, abafunze, abantu bafite imyaka 45 no hejuru, impunzi n’abandi. Ni abo twahereyeho ariko tukazakomeza n’abandi muri rusange.”

Dr. Janvier Serumondo yakomeje avuga ko kugera mu kwezi k’Ugushyingo 2021, u Rwanda rwabashije gupima abantu miliyoni esheshatu, naho abagera ku bihumbi 50 bavurwa izo ndwara.

Kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntambwe, n’uko rwakurikije ingamba mpuzamahanga zashyizweho zo guhangana n’izo ndwara.

Dr. Janvier Serumondo avuga ko ingamba u Rwanda rwashizeho zirimo ugupima abantu no kubavura ku gihe, kureba ubuziranenge bw’amaraso, gutera inshinge mu buryo bwagenwe n’ibindi, nk’uko bisabwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Dr . Janvier Serumondo ati “ N’ubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa hepatite B na C, ngo impfu zikomoka kuri izo ndwara ziracyari nyinshi ugereranyije n’abahitanwa na Malaria, igituntu na SIDA.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Ibi nibyo byatumye mu 2016, OMS itangiza umugambi ku rwego rw’isi, wo guhangana n’izo ndwara z’umwijima, ukaba ufite intego yo kugera muri 2030 zaracitse burundu.”

Indwara za Hépatite B na C, zifata abantu barenga miliyoni 70 ku mugabane wa Afurika, kandi abenshi nta bimenyetso bagaragaza mu gihe cy’imyaka itari mike, bigatuma zibica buhoro buhoro ntihamenyekane icyo bazize.

Ibihugu bisabwa gukora ubukangurambaga, bityo abantu bakimipisha kare izo ndwara ndetse n’uwanduye akavurwa vuba kandi neza.

Prof. Wendy Spearman, ukuriye ishami ry’indwara z’umwijima muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, avuga ko kugira ngo intego za OMS zo guhashya indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa B na C zigerweho, ngo ni uko habaho politiki yo kwemera ko izo ndwara ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Prof. Spearman ati ” Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubwandu bw’umwijima wo mu bwoko bwa hepatite C buri kuri 5.3%, ibihugu bya Afurika yo hagati muri icyo gice ni byo biri hejuru kuko biri kuri 6%, naho iby’Iburengerazuba byaco bikagira 2.4%. Ibikorwa byose byo kurwanya izo ndwara zibasiye cyane ibice by’icyaro, ngo bigomba kubonerwa ingengo y’imari ihagije, bityo gupima no kuzivura bikoroha.”

Mu Rwanda imibare iheruka igaragaza ubwandu bwa Hépatite B na C, yari kuri 2% by’abaturage bose, ubwo gahunda yo kuyirwanya yatangiraga mu 2016, bahereye ku bafite imyaka 55 no hejuru, muri bo ubwandu bukaba bwari kuri 16%.

U Rwanda rworoheje uburyo bwo gupima no kuvura hepatite C hakoreshejwe ibipimo byihuta, n’imiti yoroshye, ivura mu mezi tatu, idafite izindi ngaruka kandi igakiza ku gipimo kirenze 90%.

U Rwanda rwabonye imiti yemewe ya hepatite C ku giciro cyo hasi kiva ku madolari 3000 kikagera ku madolari 60 ku miti ivura kandi igakiza hepatite C mu mezi atatu.

Abaganga n’abaforomo bigishijwe kuvura Hepatite, ubu abaganga n’abaforomo bashobora kuvura hepatite mu gihugu cyose.

Serivisi za Hepatite zegerejwe abaturage ziva ku bitari bine gusa mu gihugu zigera kuri buri bitaro ubu serivisi zo gusuzuma no kuvura indwara ya hepatite zikaba ziboneka ku mavuriro yose ya leta.

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW