Ubuhamya bw’umutoza wa AS Kigali WFC warokokeye i Mibirizi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Safari Jean Marie Vianney arabanza iburyo

Umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali WFC, Safari Jean Marie Vianney avuga ko kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari Nyagasani wakoreye mu bantu bamurokoye.

Safari Jean Marie Vianney arabanza iburyo

 

Tariki 7, Mata 1994, mu Rwanda ifatwa nk’umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuba, ubwicanyi bumara iminsi 100. Buri muntu yirwanagaho cyangwa agafashwa n’abari babifitiye ububasha kuko igikorwa cyabaga cyari cyarateguranywe ubugome budasanzwe.

Safari JMV usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali WFC, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutoza avuga ko yarokokeye muri Paruwasi y’i Mibirizi mu Akarere ka Rusizi.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, yavuze urugendo rwe rutari rworoshye, dore ko murumuna we wamukurikiraga yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Safari yagize ati “Nari mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nari i Cyangugu (Rusizi) ahantu bita i Mibirizi mpunze nerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire). Nibwo nari nkirangiza amashuri yisumbuye kuko nari mfite imyaka 21.”

Uyu mutoza yakomeje asobanura uko byamugendekeye kugira ngo abashe kurokoka Jenoside nyamara hari bari kumwe bishwe.

Ati “Hari kure cyane mu ishyamba rya Nyungwe mu bilometero 350 uvuye i Kigali, nta nubwo Ingabo za RPA zari zakahageze, navuga ngo ni Nyagasani, ni Imana yonyine kuko abo twari turi kumwe kuri iyo Paruwasi y’i Mibirizi barashiriye tugerageza kwirwanaho bamwe batera amabuye, nyuma twaje kugira amahirwe dufata inzira twerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje avuga ko muri iryo joro bahunga berekeza mu Congo, rwari urugendo rukomeye kandi rugoye ariko kubera ubutabazi bw’Imana bamwe babashije kugerayo amahoro.

- Advertisement -

Ati “Tariki 23 Mata saa siza z‘ijoro, dufata inzira twerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nari maze ibyumweru bigera kuri bibiri muri ubwo bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Twagize amahirwe imvura iragwa. Nubwo abantu birengagiza Imana ariko ni Inyabitangaza. Haguye imvura nyinshi kandi twarabonaga ukwezi. Iyo mvura yaraduherekeje itugeza ku mupaka w’u Rwanda na Congo, tuhagera bucyeye duhita tujya ahantu hitwa i Nyangezi mu Gipadiri. Ni uko narokotse.”

Uyu mutoza w’imyaka 49, yahise ahitamo kujya ku rugamba rwo kubohora Igihugu, cyane ko yari umusore ukiri ingimbi kandi yari yiteguye gufatanya n’Ingabo za RPA gusubiza Abanyarwanda amahoro n’uburenganzira mu Gihugu cyabo.

Ati “Kuva ubwo nahavuye nerekeza mu Ngabo za RPA. Urumva abasore n’inkumi bari bari kureba ukuntu bahagarika Jenoside. Nanjye rero nahise mfata icyemezo cyo kwifatanya n’abandi.”

Uyu mutoza yamaze imyaka 11 n’igice ari umusirikare.

Yaje gukinira iyahoze yitwa Simba FC yaje kuvamo Espoir FC y’i Rusizi ariko yabanje gukinira amakipe ya Gisirikare ya za batayo.

Safari avuga ko yiyubatse kandi afite icyizere cy’ubuzima, kandi ashimira cyane Perezida Paul Kagame wabashije kureka ibye akaza kubohora u Rwanda ndetse akaba akomeje guteza imbere Abanyarwanda.

Safari yashimiye cyane umuryango wa AS Kigali WFC wamufashije kongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

UMUSEKE.RW