Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa nyuma yo kwangizwa n'imvura

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu ko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye igice kimwe cy’umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira cyangirika ukaba utari nyabagendwa.

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa nyuma yo kwangizwa n’imvura

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Mata 2022, Polisi yamenyesheje abifuza kujya muri ibyo bice ko bagirwa inama yo gukoresha indi mihanda.

Rigira riti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu utari nyabagendwa. Muragirwa inama yogukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore. Murakoze”

Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu niwo uri gukoreshwa kuko uwo bakoreshaga wangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Mata hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

Iteganyagihe rigaragaza ko Kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30 Mata 2022, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150. Ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice ikaba iruta iyabonetse mu gice cyabanje.
https://twitter.com/Rwandapolice/status/1516843463458930695

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW