Urukiko rwahannye abishe Thomas Sankara

Blaise Compaoré wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso yahanishijwe igifungo cya burundu adahari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa rya Capt. Thomas Sankara.

Capt. Thomas Sankara afatwa nk’Intwari ya Africa

Capt. Thomas Sankara afatwa nk’Intwaro y’igihugu cye ndetse na Africa. Yishwe tariki 15 Ukwakira, 1987 kuva ubwo abamwishe ntibigeze bahanwa.

Urukiko rwa Gisirikare muri Burkina Faso rwashyize iherezo ku gihe kirekire umuryango wa Sankara wari umaze utegereje ubutabera.

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rudasanzwe rwa Gisirikare rwanzuye ko Blaise Compaoré afite uruhare mu iyicwa rya Sankara, rumuhanisha gufungwa burundu kimwe n’uwari ushinzwe umutekano we, Hyacinthe Kafando.

Gen Gilbert Diendéré, umwe mu bari abayobozi b’ingabo mu mwaka wa 1987, yari umwe mu baburana bari imbere y’urukiko na we yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu.

Abashinjacyaha basabye ko Compaoré wahiritswe ku butegetsi mu 2014 agahungira muri Cote d’Ivoire afungwa imyaka 30.

Blaise Compaoré ahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara

Blaise Compaoré we yamaganye uru rubanza avuga ko ari urwa politiki.

Mu myaka 27 Compaoré yamaze ku butegetsi yagiye yanga ko habaho iperereza ku rupfu rwa Sankara, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi nibwo habayeho gutaburura imva byakekwaga ko ishyinguyemo Sankara, ubwo n’urubanza rutangira ubwo.

Benshi babonaga ibikorwa bya Compaoré nk’urwikekwe ku ruhare rwe mu rupfu rwa Sankara bahoze ari inshuti.

- Advertisement -

Sankara wahimbwe “Che Guevara” wa Africa, yagiye ku butegetsi afite imyaka 33 mu mwaka wa 1983, icyo gihe nibwo yatangiye kwamagana ibitekerezo by’Abakoloni, ndetse agaragaza ko Africa ubwayo n’abantu bayo bishoboka ko bakwigeza ku iterambere bidasabye inkunga z’Abazungu.

Tariki 15 Ukwakira, 1987, Sankara n’abandi bantu 12 bari kumwe na we barashwe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ubwo babasangaga mu nama ku Biro bya Perezida, i Ouagadougou.

Ubwo bwicanyi bwahise buba Coup d’Etat yarangije inzozi za Sankara, ubwo Blaise Compaoré wari inshuti magara ye afata ubutegetsi.

Abakekwaho kwica Thomas Sankara baratangira kuburanishwa

Gen Gilbert Diendéré, umwe mu bari abayobozi b’ingabo mu mwaka wa 1987 we yaburanye ahari

IVOMO: France 24

UMUSEKE.RW