Abagizweho ingaruka n’ibisasu byaturikiye i Musanze bagiye gufashwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko mu gihe cya vuba buzafasha abakozweho n’ibisasu byatewe mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bigasenya inzu ndetse bigakomeretsa ku buryo bukomeye umuturage, ubuyobozi  bwabwiye UMUSEKE ko hari gutekerezwa uburyo bahabwa ubufasha.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Kuwa 23 Gicurasi 2022,mu Karere ka Musanze mu Mirenge ya Kinigi na Nyange humvikanye bisasu, byakometekeje umuntu umwe wari uvuye mu murima,ndetse bigasenya inzu.

Imbarutso y’abyo ni imirwano umutwe wa M23 ushyamiranyemo n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye UMUSEKE ko bari gutekereza uburyo imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo bisasu yafashwa ndetse ko uwakomerekejwe na byo we akiri mu Bitaro ,agikomeje kwitabwaho n’abaganga.

Ramuli yagize ati “Uwakozweho cyane aracyarwaye ari mu Bitaro, yagize igikomere cyitoroshye ,ariko muri uko gukurikiranywa ubuyobozi bw’Akarere ni twe turi hafi y’imiryango, ni twe turi kubafasha byose ,ibikenerwa, amafunguro n’ibijyanye no kwa muganga byose ni twebwe tuba tugomba kubikurikirana.”

Yakomeje ati “Turi kumwe na bo rero mu gihe bakirwaye, hari ibyo turi gutekereza tuzakora, kugira ngo uriya muryango tuzarusheho kuwubakira ubushobozi mu buzima bwabo bwa buri munsi, kubera ko umwe mu bari bagize umuryango yavanyemo ubumuga, ukuguru kwaracitse, hari uburyo tuzabaremera, ibyafasha uriya muryango  kugira ngo bakomeze urugendo rwo kwifasha.

Ari ikijyanye n’icumbi , twumvise ko ntaho yari afite aba, abantu bari bakiyegeranya kugira ngo barebe uko bakwiyubaka, ,ibyo byose turi kubiteganya, tuzagira icyo dukorera uriya muryango kandi kizagaragara..

Nyuma y’aho ibisasu bitewe mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Umutekano ,Gasana Alfred, yahumurije abaturage abasaba kudakuka imitima.

Yagize ati “Ntirengagije ko ku munsi w’ejo hari ibisasu byaguye aha[avuga icyo gihe] mu Kinigi, ibindi bigera mu Murenge wa Nyange n’ahandi.Ibyo byari biturutse ku butaka bw’ikindi gihugu,ngira ngo nk’uRwanda icyakozwe ,ni ukuvugana n’ikindi gihugu ngo ibi bintu ntibisubire.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Aho twe tugeze turangariye iterambere ,nta wukwiye kuturangariza mu mutekano mucyeya.Ingamba twashyizeho mu kubungabunga umutekano zirahari ,uruhare rwa buri wese rurahari,araruzi,ntabwo dushobora kwemera uwo ari we wese ko yaduhungabanyiriza umutekano cyangwa yatuma abaturage bacu bakuka umutima.”

URwanda ruheruka gusaba Urwego rw’Ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW