Abaramyi batatu bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yateguye igitaramo azahuriramo na Israel Mbonyi na Papy Clever kigamije kuvuga izina ry’Imana no kuyitaramira. 

Alexis Dusabe, Papy Claver na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Ni igitaramo cya “Kigali Gospel Fest” kizaba Kuwa 20 Gicurasi 2022 muri Car Free Zone imbere ya Banki ya Kigali.

Ni ubwa mbere aba baramyi uko ari batatu bari mubakunzwe muri uyu muziki bagiye guhurira mu gitaramo kimwe.

Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo yabwiye UMUSEKE ko ari mu rwego rwo kuvuga Imana no gutaramira abanya Kigali.

Ati “Twasanze abanya Kigali bakwiriye gutaramirwa, nta mafaranga tuzasaba abantu bizabera hanze.”

Alexis Dusabe avuga ko bifuza ko byaba iserukiramuco rya Gospel bikajya biba byibura inshuro ebyiri mu mwaka mu gihe babona abaterankunga.

Ati “Tubonye uburyo bwajya budutera inkunga byajya bigaruka kenshi, nka kabiri mu mwaka, abahaturiye nk’ibigo by’ubucuruzi bikajya bidutera inkunga byaba byiza.”

Avuga ko “Kigali Gospel Fest” igamije kuvuga izina ry’Imana nta kindi cyo kuvangwa nayo.

Iki gitaramo cyateguwe kubufatanye n’Umujyi wa Kigali kizatangira saa kumi z’amanywa gisozwe saa yine y’ijoro.

- Advertisement -
Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW