AMAFOTO: Umusifuzi Irafasha Emmanuel yakoze ubukwe

Hashize iminsi mu Rwanda abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere bakora ubukwe. Abaheruka ni Dushimimana Eric na Mukayiranga Regine.

Irafasha na Fillette bamaze imyaka itatu mu rukundo

Umusifuzi wari ugezweho, ni Irafasha Emmanuel uzwi ku izina rya King, wakoranye ubukwe na Mushimire Émertha Fillette. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kinazi ho mu Akarere ka Ruhango. Uku gusezerana kwabaye kuwa Gatanu tariki 27 uku kwezi.

King na Fillette bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo, bazasezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi mu kwezi kwa Kamena tariki 5. Ubukwe bw’aba bombi buzabera i Kigali.

Irafasha ni umusifuzi umaze imyaka irenga itatu asifura mu Cyiciro cya Mbere, ariko utanga icyizere cy’ejo hazaza hagendewe ku buryo yitwara.

Irakoze yari yaherekejwe na bagenzi be basifurana mu Cyiciro cya Mbere
Ku maso wahabonaga akanyamuneza kuri aba bombi
Yamanitse ukuboka yemera ko bazabana akaramata
Irafasha ubwo yambikaga impeta Mushimire amubwira ko ari we yahisemo

UMUSEKE.RW