AS Kigali WFC yatandukanye n’uwari Umunyamabanga Mukuru wayo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Geoffrey Bucyana Mugabo wari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Perizidante wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yemeje ko batandukanye Geoffrey wari Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali WFC

Ubuyobozi bushya bwa AS Kigali WFC, bukomeje gukora impinduka muri iyi kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona y’abari n’abategarugori.

Kuri iyi nshuro indi mpinduka yari igezweho, ni iy’uwari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Nk’uko Perizidante wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yabyemereye UMUSEKE, Geoffrey Bucyana Mugabo wari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, yamaze gutandukana nayo.

Ati “Amasezerano ye yararangiye ntiyongererwa andi. Yari afite amasezerano y’umwaka umwe. Wararangiye ntitwamwongerera undi.”

Gusa andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko imwe zo guhitamo kutongerera amasezerano Geoffrey, ari imikorere ye itari myiza irimo kudindiza ikipe mu nshingano yari afite ndetse no kutumvikana kwa hato na hato hagati ye n’abo bakoranaga.

Umuyobozi wa AS Kigali, yavuze ko mu gihe uyu mwanya utarashyirwa ku isoko, inshingano zari iza Geoffrey, ziba zifashwe n’Ushinzwe umutungo muri iyi kipe, Andrè, ariko kuwushyira ku isoko bitazatinda.

AS Kigali WFC yongeye kubamo impinduka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW