Aubameyang yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Gabon

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, nyuma y’uko atagaragaye muri AFCON 2021 yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Gabon.

Pierre-Emerick Aubameyang yasezeye mu ikipe y’igihugu

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ko asezeye mu ikpe y’igihugu ya Gabon ku mpamvu yavuze ko ari iz’uburwayi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 ukina mu b’imbere ba Fc Barcelona yahamagawe mu ikipe y’igihugu inshuro 72, asezeye yari kapiteni wa Gabon.

Mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon, yavuze ko yishimiye kuba mu ikipe y’igihugu imyaka 13.

Ati “Ndashaka gushimira abaturage ba Gabon ndetse n’abanshigikiye bose mu bihe byiza n’ibibi, Nzakomeza kwibuka byinshi byiza nk’umunsi natangiriye bwa mbere kuri romnisports, cyangwa umunsi nagarutse mvuye muri Nijeriya nzanye Ballon d’Or nyafurika.”

Yakomeje agira ati “Kandi ubisangira n’abantu bose byari umwanya utazibagirana. Ndashimira Perezida wacu, nyakubahwa Ali Bongo Ondimba uhora ashyigikira Panthers kandi niko yahoze abikora kugirango umupira w’amaguru utere imbere mu gihugu cyacu.”

Yashimiye abatoza bose, abakozi n’abakinnyi babanye mu ikipe y’igihu ya Gabon mu bihe bitandukanye.

Ati “Bwa nyuma, ndashimira data wampaye icyifuzo cyo gukora nka we, ndizera ko namuteye ishema kwambara amabara yacu.”

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal yagombaga guhagararira Gabon mu gikombe cy’ibihugu AFCON2021 ariko ntibyakunze kubera ko yarwaye Covid-19.

- Advertisement -

Kuva yagera i Nou Camp avuye muri Arsenal amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 16 muri La Liga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW