Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, ryafatiye abagabo babiri mu Karere ka Rwamagana, bagerageza gutanga ruswa.
Urubuga rwa Polisi ruvuga ko abafashwe barimo umukandida ku kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya ‘B’ n’umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga.
Ngo bakurikiranweho kugerageza guha ruswa Abapolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda; ibihumbi 400 Frw (400,000 Frw).
Ni nyuma y’aho uwitwa Kora Lambert ufite imyaka 39 y’amavuko, wari umaze gutsindwa ikizamini yifatanyije n’umwarimu we; Niyoyita Sylvestre w’imyaka 36, bakegera Abapolisi babiri babakoreshaga ikizamini bashaka kubashyikiriza amafaranga ya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Kora yari amaze gutsindwa ikizamini ubwo yigiraga inama yo gushaka gutanga ruswa.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatatu, nibwo uwitwa Kora yari yaje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu, icyiciro cya ‘B’ mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, aza gutsindirwa ku kizamini cyo kuzenguruka (Circulation) ariko akaba yari yarijejwe n’umwarimu wamwigishaga ko natsindwa azamufasha kumuhuza n’Umupolisi akamufasha gutsinda.
Umugambi bari bafite ntiwaje kubahira kuko bafashe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 bashaka kubiha Abapolisi babiri bari bamukoresheje ikizamini ngo bamugumishe ku rutonde rw’abatsinze, na bo babimenyesha ababakuriye niko guhita batabwa muri yombi.”
SP Twizeyimana yakomeje anenga abagifite imyitwarire nk’iyo mu gihe uwakoze neza ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asabwa gusa kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo abashe kurubona.
- Advertisement -
Yagize ati: “Abifuza gutwara ibinyabiziga basabwa kwiyandikisha ubundi bagahabwa itariki yo gukora ikizamini kandi mu gihe utsinzwe ntibiba birangiye, uba ugifite amahirwe yo kuzongera ukiyandikisha. Iyo niyo nzira nziza tubasaba kunyuramo mu rwego rwo kwirinda gufungwa ukamara imyaka myinshi muri Gereza.
Gutekereza ko bizaguhira cyangwa bikakorohera guha Abapolisi amafaranga ya ruswa ugira ngo bagufashe gukora ibinyuranyije n’amategeko, menya ko ari zo nshingano zabo zo kugenzura ko yubahirizwa bityo banza utekereze ko ari na bo bazagufata bakagushyikiriza ubutabera.”
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranweho.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW