BAL 2022: Ibintu 4 byo kwitega mu irushanwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena hazabera imikino ya nyuma ya ‘Basketball Africa League/BAL’, izagaragaza ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.

Kigali Arena igiye kongera kwakira irushanwa rya BAL

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya Kabiri, igiye guhuza amakipe Umunani meza muri Afurika, ari yo ane yitwaye neza mu gice cyiswe ‘Nile Conference’ ndetsena ‘Sahara Conference’.

Kuri iyi nshuro, ikipe ya REG BBC yabaye iya mbere mu gice cya Sahara Conference, izaba ihagarariye u Rwanda, muri rushanwa, bityo ikaba ifite akazi gakomeye ko kwitwara neza aho izaba imbere y’abafana bayo.

Iyi kipe izaba ihura na FAP yo muri Cameroun, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi. Ikipe ya Zamalek ni yo ifite igikombe giheruka mu 2021, yegukanye  itsinze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL itsinze US Monastir amanota 76 kuri 63.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, aho risigaje umunsi umwe, hari ibintu bigera kuri bine byitezwe kuzarigaragaramo:

1- KIGALI ARENA IZAKIRA ABANTU MU BURYO BWUZUYE

Bitandukanye n’irushanwa rya BAL riheruka kuba mu mwaka ushize wa 2021, Kigali Arena izaba yongera kwakira abantu mu buryo bwuzuye nk’uko biherutse kwemezwa n’Ubuyobozi bwa BAL.

Ibi bikaba bije bikurikira iyoroshya n’ikurwaho rya zimwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19,zari zashyizweho mbere mu bikorwa siporo n’ibindi hagamijwe gukumira ubwiyongere n’ikwirakwira rya cyo.

Ubu buyobozi bwagize buti “Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) ya 2022, izaba kuva tariki 21-28 Gicurasi, izaba yemerewe kwitabirwa n’abaturage, abafana, itangazamakuru ndetse n’abashyitsi barimu Rwanda, baturutse muri Afurika ndetse no ku Isi.”

- Advertisement -

2- NI NGOMBWA KWIKINGIZA COVID-19 MU BURYO BWUZUYE NO KWAMBARA AGAPFUKAMUNWA

Muri iyi mikino ya BAL 2022, abafana ndetse n’abashyitsi bakingiwe COVID-19, mu buryo bwuzuye, ni bo bazemerwa kuyitabira. Abateguye iri rushanwa bavuze ko abafana n’abashyitsi bazitabira imikino, biteganijwe ko bazerekana icyangombwa  cy’uko bahawe urukingo rwa COVID-19 mu buryo bwuzuye, inkingo ebyiri.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuzima, abafana bazasabwa kwambara agapfukamunwa ku mikino yose.

Mu minsi ishize (byasohotse mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 13 Gicurasi 2022), u Rwanda rwatangaje ko kwambara agapfukamunwa ​​bitakiri itegeko, ariko abantu bashishikarizwa kukambara neza mu gihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage kandi banashishikarizwa kwipimisha kenshi mu gihe bakomeje kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19.

3- ABAHANZI B’ABANYARWANDA BAZASUSURUTSA ABAZITABIRA

Nk’uko BAL ibitangaza, biteganijwe ko abahanzi umunani b’Abanyarwanda ari bo bazasusurutsa abafana mu gihe cy’irirushawna rya BAL 2022.

Aba bahanzi barimo umwe mu bavangavanga umuziki bazwi cyane muri Kigali, Arnold Ishimwe, bakunze kwita DJ Toxxyc, itsinda ribyina rya Mashirika, rizwi cyane kuba ku isonga mu gukoresha ikinamico mu iterambere no gukoresha ubuhanzi mu buryo butandukanye bwo kuvuga ubutumwa bw’u Rwanda.

Abandi barimo; Ish Kevin, usanzwe ufatwa nk’ishusho y’injyana yaTrappish mu Rwanda, Ruti Joel umuhanzi gakondo ndetse n’umuvangavanzi w’umuziki Makeda Mahadeo.

Hari kandi Bushali, umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda, Arnaud Mugisha Gatera bakunze kwita DJ Marnaud, ndetse n’umwanditsi w’indirimbo ndetse na Mike Kayihura.

4- KWIZIHIZA UMUNSI NYAFURIKA

Nk’irushanwa rya mbere wa Basketball muri Afurika ku rwego rw’amakipe (Club), BAL yamaze gutangaza ko izifatanya n’abatuye uyu mugabane, ku ya 25 Gicurasi 2022, kwizihiza umunsi wa Afurika, ubwo hazaz ahibukwa ku Isi yose ishingwa ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho bitandukanye kuri uyu mugabane.

BAL yagize iti:“Twiyemeje gukoresha umukino wa Basketball kugira ngo ishyigikire gahunda y’Iterambere rya Afurika mu kwakira imikino ya BAL mu mijyi y’icyitegererezo ya Afurika; koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, na Serivisi; gutanga umusanzu mu bukerarugendo bw’Imbere mu Gihugu; kwihutisha iterambere ry’ibikorwaremezo, n’ibindi byinshi. Amakipeya BAL azatanga imipira y’umunsi wa Afurikakuya 25 Gicurasi mu rwego rwo kuwuzirikana.”

Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yavuze ko yiteguye neza kandi igomba kugaragaza ko ari ikipe nkuru, cyane ko izaba inakinira mu rugo.

Kigali Arena izaba yongera kwakira abantu mu buryo bwuzuye muri iyi mikino ya BAL 2022
Irushanwa rya BAL ririmo kuba ku nshuro ya Kabiri

NKOMEJE GUILLAUME/UMUSEKE.RW