Umubare w’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda no ku isi muri rusange uracyari muto ugereranyije n’abagabo ndetse n’abasore bawukora. Gusa, mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z’uko abo banyamakurukazi bakorerwa ihohoterwa mu kazi yaba aho bakorera no hanze yaho.
Bivugwa ko bakorerwa cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bakanahembwa amafaranga make ugereranije n’abagabo bakora umwuga umwe kandi bafite inshingano zingana cyangwa abo bagore ari bo bafite iziremereye.
Ijwi ry’ihoterwa rikorerwa abanyamakurukazi ntirigera kure kuko barikorerwa no ku mbugankoranyambaga,gusa umubare w’abahohoterwa bagatanga ibirego uracyari muto cyane ugereranije n’ubwinshi bw’abahohoterwa.
Mu cyumweru cyo kuzirikana ubwisanzure bw’itangazamakuru,umuryango uhuriramo abagore n’abakobwa bakora itangazamakuru mu Rwanda ARFEM,wateguye ibiganiro byahurijwemo abahagarariye inzego zitandukanye, kugira ngo haganirwe ku ngamba zafatwa mu kurwanya ihohoterwa ryibasira abanyamakurukazi kuri murandasi.
Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 06/05/2022, umunyamakuru Umutesi Scovia,yavuze ubuhamya bw’uko umugabo yamukoreye ihohoterwa kuri murandasi akamutuka,bimaze igihe kinini afata umwanzuro wo gutanga ikirego muri RIB,uwo muntu arakurikiranwa.
Ati’’ Antuka atyo,mbijyana kuri RIB,nabwo yitabye kuri RIB umunsi wa mbere ngira ngo asubirayo uwa kabiri, agarutse agaruka yigamba ati ni inde ariko wababwiye ko RIB bayikangisha abantu n’ibintu nk’ibyo?“
Muri iki kiganiro yanenze bamwe mu bayobozi bareberaga ubwo uwo mugabo yamutukaga, bamenya koyamutanzeho ikirego bakabona kumwegera bamumusabira imbabazi.
Ingabire Egidie Bibio na we ni umwe mu banyamakurukazi barimazemo igihe akaba n’umuyobozi wa ARFEM, avuga ku rugendo rugoye rw’abanyamakurukazi bo mu myaka yo hambere n’ihohoterwa bagiye bakorerwa, bakaba barakomeje kurikorerwa kuri murandasi.
Ati” Hari hari ikibazo cy’uko abagore batumvwagwa. Kumva umugore wafashe microphone nk’ukunguku,cyane cyane noneho ari kuri radio,yahabwaga andi mazina“.
- Advertisement -
Akomeza agira ati” Bahabwaga amazina atandukanye harimo ngo nta munyamakuru wapfa kuvuga kuriya atari inshinzi, atari indaya, atari umusinzi,nyamara basaza bacu bo bavuga ugasanga ijambo ryabo rirumvikana nk’ijambo.“
Ingabire Egidie Bibio avuga ko abo bagore bari bake mu itangazamakuru bakarwana urwo rugamba bakigisha abantu guhindura imyumvire,ariko hakaba hakiri ikibazo cy’uko ubu bagikomeje gukorerwa ihohoterwa kuri murandasi ibitekerezo byabo bikamburwa agaciro kuko ari agabore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Emmanuel Mugisha avuga ko hakwiriye gutegurwa ibiganiro kugira ngo batinyure abanyamakurukazi gutanga ibirego.
Ati”Ni ugutegura ibiganiro nk’ibi abantu bakabiganiraho bakisanzura tukamenya ngo ikibazo giteye gute. tugatinyura abantu gutanga ibirego.”
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB , avuga ko abanyamakuru b’abagore bakwiriye kubanza gusobanukirwa imbugankoranyambaga bakoresha kugira ngo badakomeretswa na zo.
Ati” Birabasaba gushikama,kubanza kumenya ngo,numvise muyita imihanda,ariko imihanda iri aha sinzi uko imeze. mugomba kubanza gusobanukirwa ngo imihanga mugendamo irimo bande,iteye ite,kugira ngo uyijyeho uri tayali,udahungabanye“.
Shema Akilimali, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurikikirana ibyaha bikorerwa kuri murandasi,avuga ko abakora ibi byaha bakomeje kwiyongera ariko ko RIB yabihagurukiye.
Ati” Nko muri RIB twagiye tubona ibi byaha bigenda bizamuka cyane. Mbere bigitangira abantu barahohoterwaga bagaceceka,bakababara,bakagira agahinda“.
Shema avuga ku birego byatanzwe n’abagore bahohotewe kuri murandasi, mu mwaka wa 2019 hatanzwe ibirego 11 hafatwa abakekwa 13, muri 2020 hatanzwe 39 hafatwa abakekwa 60 naho mu mwaka wa 2021 hatangwa ibirego 41 hafatwa abakekwa 41.
Itegeko no 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo yaryo ya 39 ivuga ko umuntu wese ubizi,wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatanga amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba,imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu(5),n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1.000.000 RWF) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 RWF).
IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW