Eddy Kenzo wabaye mayibobo imyaka 13 yakebuye uwashatse kumwibira ku rubyiniro

Eddy Kenzo yavuze ko yamaze igihe mu muhanda mbere yo kuba umwe mu byamamare bikomeye muri Uganda, biri mu bimuha imbaraga zo gukora cyane kuko atakwibagirwa ubwo buzima yabayemo imyaka 13.

Eddy Kenzo yavuze ko bigoranye kwibwa na mayibobo zo muri iyi minsi

Ubwo yaririmbaga muri Purple Party i Mbale, umwe mu basore bo ku muhanda yazamutse ku rubyiniro nk’abandi bafana ahoberana na Kenzo, agiye kumukora mu mufuka ahita amutahura.

Eddy Kenzo yahise asaba abacuranzi guhagarika umuziki abanza kwigisha uyu musore uko agomba kwitwara kugira ngo aziteze imbere.

Ati “Dj tegereza, Naryamye mu muhanda imya 13, Ntushobora kuba umaze umwaka uryamye mu muhanda.Ntushobora kunyiba kuko nigize kubikora.”

Yakomeje abwira uwo musore wo mu muhanda ko ari muto cyane akwiriye kumufata nka Sekuru ku muhanda.

Ati “Noneho wemere ko ndi sogokuru” Niko yavuze mbere y’uko amwohereza mu bafana yikomereza akazi ke.

Eddy Kenzo aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie yitwa “Nyoola” iri muzikunzwe mu bihugu byombi.

Yateguje iserukiramuco ryamwitiriwe “Eddy Kenzo Festival” rizaba kuwa 28 Nzeri 2022 mu Mujyi wa Kampala.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -