Gicumbi: Abagizi ba nabi bateze igico umugabo bamumena amaso

Abagizi ba nabi bataramenyakana bateze agaco  umugabo w’imyaka 35 bamumena amaso, banatwara telefoni ze ebyiri.

Uyu muturage yatezwe igico n’abagizi ba nabi bamumena amaso

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 21 Gicurasi 2022, ahagana saa yine ,bibera mu Murenge wa Gashaki, Akagari ka Kamutora, Umudugudu wa Kabuga.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Ndizihiwe Cyriaque ,ni uko uyu mugabo ubwo yari mu isantere atashye agana aho asanzwe acumbitse, yahuye n’abagizi ba nabi bataramenyekana maze bakamwambura ndetse bakanamutera ibyuma mu maso.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwakorewe ubugizi bwa nabi ari kwa muganga mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Ubu ari ku Bitaro bivura amaso bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.”

Yakomeje ati “Inzego zitandukanye zirimo RIB ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwabikoze. Kugeza ubu nta makimbirane azwi yari afitanye n’abantu.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bazindutse bajya kuganiriza abaturage kugira ngo bahumurizwe, babasaba kandi kujya batanga amakuru.

Yagize ati “Turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba batwihishemo.”

 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW