Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ku mugaragaro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kuba inyuma y’intambara muri Congo nyuma y’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta, byongeye kwemezwa mu nama yihutirwa y’umutekano Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yagiranye n’inzego z’umutekano.

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru, ni uwa kabiri iburyo ari kuvuga ibyemejwe mu nama (ifoto yakuwe muri video)

Imirwano mishya yubuye ku wa Mbere, kuri uyu wa Kane amakuru avuga ko yaramukiye ku kigo cya Rumangabo muri Km 35 hafi ya Goma.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya mu kiganiro cy’amajwi avuga ku myanzuro y’inama yo gusuzuma uko umutekano wifashe bisabwe na Perezida w’igihugu.

Patrick Muyaya yavuze ko iyo nama yayobowe na Minisitiri w’Intebe, yahuye Minisitiri w’Ubutegetsi, Abakuru b’inzego z’umutekano, baganira ku biri kubera muri Kivu ya Ruguru.

Agira ati “Twasanze hari ibimenyetso twasanze ku kibuga dushingiraho gukeka ubufasha bwa hafi u Rwanda ruha M23, ku bw’iyo mpamvu twiyambaje urwego ruhuriweho rushinzwe igenzura ry’imipaka, EJVM, ndetse umuyobozi warwo ari mu Rwanda ngo arebe ibyo bintu.

Kuri ibyo hari ikindi cyo kugenzurwa, hashize iminsi bivugwa ko haba hariho “kwihorera” mwarabikurikiranye ko ingabo zacu zari zamenesheje M23, ikunze gukora ibikorwa by’ubushotoranyi, ingabo zacu zari zabanesheje, ariko hari ibisasu bishobora kuba byaraguye ku rundi ruhande (ashaka kuvuga mu Rwanda), mu kwihorera, turabyumva, dutekereza ko ku ruhande rwa M23, u Rwanda rwaba “rwarahise rubafasha”, ariko ibyo bizagaragazwa na raporo ya EJVM.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yavuze ko inama yarebye uko umutekano wifashe n’ibitero by’ahitwa Runyonyi muri Rutshuru.

Ati “Dutekereza ko M23 idafite ibikoresho bya gisirikare bijyanye n’ibyo ingabo zacu zaboneye ku rugamba, dutekereza ko M23 idafite ibyo bikoresho ni yo mpamvu hari uko gukeka.”

Yasabye ko hongera kubaho ubukangurambaga bwo gukunda igihugu bwigeze gutangizwa muri Congo, bwiswe “Bendele ekweya te” mu Kinyarwanda bivuga ngo “Ibendera ntirizagwe”.

- Advertisement -

M23 ishinjwa kuba itari mu biganiro bigamije amahoro, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa akemeza ko Abakuru b’Ibihugu biyemeje ko hajyaho ingabo zihashya bene iyo mitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

U Rwanda rwo rwasabye ko EJVM iza gukora iperereza ku bisasu byaguye ku butaka bwarwo mu Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze ubwo M23 yatangiraga gushyamirana n’ingabo za Leta ya Congo ku wa Mbere.

Stanis Bujakera Tshiamala, Umunyamakuru ukorera Jeane Afrique na Reuters muri Congo, yavuze igisubizo cy’umwe mu Bayobozi b’i Kigali ariko utavuzwe amazina asubiza ku birego bya Congo.

Uyu Muyobozi ngo yagize ati “Bakore nkatwe, bagaragarize ibimenyetso urwego rwa EJMV kugira ngo bisuzumwe mu nzira zemewe.”

RDF yasabye ko habaho iperereza ryihuse ku bisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Latundula, mu ruhame mu Nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yateranye bizihiza umunsi w’Umunyafurika, yashinje u Rwanda gutera Congo ku mugaragaro.

Ubutumwa bwe bwo ku wa Gatatu buri ku rukuta rwa Twitter ya Minisiteri ayobora.

Amakuru mashya avuga ko ingabo za Congo zabashije kugenzura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo n’ibice bikegereye, gusa nta rwego haba M23 na FARDC rurayemeza.

Leta ya Congo kandi binyuze mu Muvugizi wa Guverinoma yamaganye Umukuru wa polisi muri Kivu ya Ruguru wasabye abaturage gufata imihoro n’ibyuma bakarwana ku mujyi wa Goma, ayo magambo yafashwe nk’imyitwarire idahwitse, ndetse ngo arimo kubiba urwango no gushishikariza ubwicanyi.

Congo iri mu muryango wa Africa y’iburasirazuba, Abakuru b’Ibihugu biyemeje kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Karere

Musanze: Ibisasu byaturikiye muri Kinigi na Nyange – icyo abaturage bari kuvuga

UMUSEKE.RW