Igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live batangaje ko kigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu rwego rwo kurushaho gushyikira abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abategura iki gikorwa bavuze ko kigarutse mu isura nshya

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2022 abategura iki gikorwa mu kiganiro n’abanyamakuru bavuze ko kigiye kugaruka mu isura nshya.

N’icyo gikorwa cya mbere gikomeye mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere byari byitezwe ko cyari kurangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2021, icyakora bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kigijwe inyuma gisozwa ku wa 6 Werurwe 2022.

Isozwa rya ry’iki gikorwa ku nshuro ya mbere ryakurikiwe n’imvururu n’amagambo ataravuzweho rumwe n’ubwambuzi bwa hato na hato.

Abitabiriye igitaramo cyasoje Rwanda Gospel Stars Live ku nshuro ya mbere batashye bijujuta haba n’umwuka mubi hagati y’abahanzi n’abateguye iki gikorwa.

Humvikanye kandi ubwambuzi bwashinjwe abateguye iki gikorwa. Hotel yacumbikiye Rose Muhando waturutse muri Tanzania yavuze ko itishyuwe.

Kuri uyu wa Mbere abategura iki gikorwa bagaragaje ibyabaye ku nshuro ya mbere n’imbogamizi zabayemo, basaba imbabazi kubitaragenze neza byose.

Aimable Nzizera yavuze ko inshuro ya mbere batangiye neza nyuma biza kugenda nabi bitewe no kudahana amakuru.

- Advertisement -

Yavuze ko itsinda ryateguraga iki gikorwa ku nshuro ya mbere rititwaye neza mw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Mu gukubura amakosa yabaye ku nshuro ya mbere, habayeho gusasa inzobe bamwe mubateguraga iki gikorwa bashyirwa ku ruhande hongerwamo amaraso mashya.

Abategura Rwanda Gospel Stars Live bavuze ko begereye abahanzi barimo Tonzi wikuye muri iki gikorwa ku nshuro ya mbere, babereka umurongo w’igikorwa ku nshuro ya kabiri, baragishima.

Abanyamakuru babwiwe ko iki gikorwa cyatangiye kubera umuhamagaro kitagamije indonke iyo ariyo yose.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live ku nshuro ya mbere bagaragaje ko ari igikorwa kitagenze neza ariko bashima umutima w’abagitegura.

Umuraperi MD yagize ati “Iyi Rwanda Gospel Stars Live yatumye tugira ubusabane, ni igikorwa cyiza kandi cyo gushyigikira.”

Serge Iyamuremye yavuze ko nk’abahanzi bashima abateguye iki gikorwa kuko hari icyo byafashije umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Abateguye iki gikorwa baradukeneye kuko bizaduha umusaruro ufatika.”

Aristide Gahunzire umenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro ufite mu nshingano Rwanda Gospel Stars Live ya 2022, yavuze ko hari byinshi bizongerwamo kugira ngo iki gikorwa kirusheho gutanga umusaruro no gufasha abahanzi baririmba indirimbo za Gospel.

Gahunzire avuga ko habayeho kwiga inyigo y’ibyabaye bwa mbere kugira ngo bitazongera.

Ati “Hari ibintu byagaragaye bitazongera kwica isura yacu, dufite umwanya uhagije wo gutegura kuko ni amahirwe ya kabiri ashobora no kuba aya nyuma.”

Avuga ko uyu mwaka wa 2022 iki gikorwa kizazenguruka igihugu mu rwego rwo gufasha impano ziri hirya no hino mu Ntara.

Ni igikorwa kizagaragaramo amaraso mashya bitandukanye na mbere nk’uko Aristide abivuga.

Abategura iri rushanwa basabye abanyarwanda by’umwihariko abanyamakuru kubafasha kugira ngo baharanire ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugira imbaraga.

Biteganijwe ko iki gikorwa kizasozwa mu mpera z’Ukuboza 2022 ni mu gihe indangabihe zizatangazwa mu minsi ya vuba.

Aimable Nzizera yatangaje ko ku nshuro ya Kabiri iki gikorwa kizagenda neza
Aristide Gahunzire uzwi mu myidagaduro nyarwanda niwe ufite mu nshingano Rwanda Gospel Stars Live igiye kuba ku nshuro ya kabiri
Abanyamakuru basobanuriwe uko Season ya mbere yagenze habaho gusasa inzobe

PHOTO:Nake photography

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW