Ikipe yo mu Rwanda yatwaye igikombe cy’Isi cya Academy za Paris Saint Germain

Academy y’ikipe ya Paris St. Germain iherereye i Huye mu Rwanda ni yo yegukanye irushanwa iyi kipe y’ikigugu ku Isi no mu Bufaransa itegura itsinze iyo muri Brazil.

Ikipe ya Academy ya PGS mu Rwanda ni yo yatwaye igikombe muri U 13

Ikipe yaturutse mu Rwanda mu bari munsi y’imyaka 13 (U-13) ni yo yegukanye igikombe itsinze iyavuye muri Brazil 1-0.

Umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Paris St. Germain, aho Lionel Mssi na Kyan Mpappe bacongera ruhago, kuri Parc des Prince, i Paris.

Academy ya PSG mu Rwanda yanditse kuri Twitter iti “Twataye igimbe kitwa PSG ACADEMY WORLD CUP 2022 nyuma yo gutsinda Brazil U13 igitego 1-0.”

Iri rushanwa ryateguwe ku nshuro ya 6 rihuza Academy za Paris St. Germain ziba hirya no hino ku isi.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahsimiye iyi kipe n’umutoza Grace NYINAWUMUNTU ivuga ko ari intangiriro nziza kugera kuri iki gikorwa.

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda ry’ikipe ya PSG ntabwo rimaze igihe kinini ritangiye gukorera mu Rwanda.

Irushanwa ryabaye ku nshuro ya 6
Ikipe ya Academy ya PGS mu Rwanda ni yo yatwaye igikombe muri U 13

UMUSEKE.RW

- Advertisement -