Ikiraro gihuza Muhanga n’Amajyaruguru cyasenyutse bihagarika urujya n’uruza

Ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza, gihuza Intara y’Amajyepfo n’iyo Amajyaruguru cyaraye gisenywe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 17/Gicurasi/2022 bituma urujya n’uruza ruhagarara.
Ikiraro cya Takwe cyasenywe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye
Iki kiraro cya Takwe giherereye mu  Murenge wa Cyeza, cyabanje gusenywa n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi yaguye umwaka ushize wa 2021 muri uku kwezi 5 na none.

Iki kiraro gihuza Umurenge wa Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Nyabinoni wahava ukambuka ugana muri Diyosezi ya Shyira yo mu Karere ka  Nyabihu Iburengreazuba, Umurenge wa Muzo, uwa Ruli iherereye mu Karere ka Musanze na Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Usibye kuba cyabahuzaga n’izo Ntara 2, iki kiraro cyari gifitiye akamaro kanini abava mu Mujyi wa Muhanga, ni uwa Kigali bashaka kwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Kiyumba(Nyabikenke) ndetse no ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul KAGAME yahaye abatuye mu bice bya Ndiza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko imirimo yo gusana iki kiraro yari igeze kuri 20% ku makuru bahawe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi ( RTDA) gikoresha iki kiraro cya Takwe.

Bizimana yavuze ko kuba iki kiraro cyasenyutse, byahagaritse imyigire y’abanyeshuri bambukaga bajya mu bigo by’amashuri hakurya y’ikiraro.

Yagize ati ”Imvura yamanuye isuri risenya ikiraro cyari cyashyizweho mu buryo bw’agateganyo, kinasenya n’aho imirimo yo kugisana yari igeze’.”

Uyu Muyobozi avuga ko abacyubakaga bagiye guhera kuri zero, kuko nta hantu hasigaye ibinyabiziga cyangwa  abanyamaguru banyura.

Cyakora Bizimana yavuze ko barimo gushaka undi muhanda bakoresha uca hafi ya Paruwasi ya Kivumu ugahinguka ku ishuri ryisumbuye rya Hèlene Guera kugera ahitwa ku Ishusho.
Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru nta hantu bafite baca, mu gihe abanyeshuri bakoresha iki kiraro batigeze bajya kwiga uyu munsi.
Abanyeshuri bahagaritse amasomo kubera kubura aho bambukira
Hari bamwe mu baturage bambuka bahetswe ku mugongo
Ikiraro abagenzi bifashishaga cyongeye gusenyuka
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga