UPDATE: APR FC yavuze ko nta mukinnyi wakomerekeye mu mpanuka

UPDATE: Ubutumwa bwa APR FC bugira buti “Abakinnyi ndetse n’abandi bari mu modoka yerekezaga ku kibuga bagakora impanuka kugeza ubu bose ni bazima nta n’umwe wagize ikibazo.”

Inkuru yabanje: Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2022 imodoka itwara abakinnyi ba APR Fc yakoze impanuka aho yagonze imodoka itwara abagenzi (Toyota Hiace) izwi nka twegerane.

Iyi mpanuka yabaye ubwo APR FC yari ivuye i Shyorongi ije gukina na Marine FC kuri Stade ya Kigali bafitanye umukino wa kimwe cya Kane cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amafoto agaragaza abakinnyi ba APR bicaye ku muhanda nyuma yo kurokoka iyi mpanuka.

Imodoka yagonzwe na Bus itwara abakinnyi ba APR Fc bigaragara ko yangiritse kuko yayigonze iyiturutse inyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ro mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabereye i Shyorongi.

Ati “Bus ya APR FC yamanukaga ariya makorosi y’i Shyorongi ariko yari ikiri hejuru hanyuma igonga Mini Bus yari iyiri imbere, Minibus na yo ihita igongana na Fuso yazamukaga (abandi bo bamanukaga) Fuso isubira inyuma igonga ipoto y’amashanyarazi ni yo yayigaruye.”

Avuga ko amakuru arambuye kuri iyi mpanuka ari butangazwe, ambulance zikaba zihari kugira ngo zitware abakomeretse.

APR FC yatangaje ko abakinnyi bose berekezaga ku kibuga bagakora impanuka nta n’umwe wagize ikibazo.

Imodoka itwara abagenzi yangiritse

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW