Bandikiye UN ngo ibafashe gutegura ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Amashyaka avuga ko atavuga rumwe na Leta, n’imiryango bigera ku 9 banditse urwandiko baruha Umuryango w’Abibumbye ngo ubafashe gutegura ibiganiro na Leta y’u Rwanda, bavuga ko “bizafasha kuzana Demokarasi mu Rwanda”. UMUSEKE wagerageje kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda ku cyo ibivugaho ntibyakunda.

Aba bavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ngo bizeye ko UN ari yo izagena aho bahurira na Leta mu biganiro

Inyandiko ifite paji 6 UMUSEKE waboneye kopi, yanditswe tariki 06 Gicurasi, 2022 ihabwa Umuryango w’Abibumbye UN mu rwego rwa gahunda yihaye yo gushakira amahoro Akarere u Rwanda rurimo izageza mu 2023.

Mu basinye kuri iyi nyandiko, ni amashyaka avuga ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda benshi bakorera, barimo nka RNC, u Rwanda ruyifata nk’umutwe w’Iterabwoba, ishyaka ISHEMA rikorera hanze y’igihugu rivuga ko ritavuga rumwe na Leta, FDU Inkingi na ryo riri hanze y’u Rwanda, DALFA UMURINZI rya Mme Ingabire Victoire ritaremerwa gukorera mu Rwanda, PS Imberakuri uruhande rwa Me Bernard Ntaganda na ryo ritemewe mu Rwanda, n’imiryango JAMBO asbl, aba Leta y’u Rwanda ibashinja kugoreka amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imiryango y’Abanyarwanda baba muri Canada na Australia.

Inyandiko ndende banditse ivuga amateka y’u Rwanda ku gihe cy’Ubwami ndetse no mu gihe cya Repubulika, bakavuga ko ubutegetse bwagiye busimburana binyuze mu mvururu, ariho bahera basaba UN kubafasha kuganira na Leta y’u Rwanda “ngo byafasha ko mu Rwanda habaho demokarasi n’urubuga rwa politiki.”

Mme Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka DALFA -Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, yavuze ko iyi nyandiko bahaye UN bayikoze nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ntacyo ibasubije ku nyandiko yitwa “URWANDIKO RW’INZIRA” yakoranye na Me Bernard Ntaganda bayandikira Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko UN ibasaba kwerekana ko ibyo bifuza ko biba ari uko bayigaragarije ko hari abantu bashyigikiye ibyo biganiro, ngo ni yo mpamvu bashyizemo n’imiryango itari amashyaka.

Uretse UN, ngo iriya nyandiko yahawe Leta zunze ubumwe za America, Ubwongereza, Ubuholande, Ubufaransa na Suwedi/Sweden, Ububiligi, Africa y’Epfo n’Ubudage, Africa yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ibi bihugu byose ngo byashyizeho intumwa zidasanzwe zigamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abo ngo ni bo biyemeje kujya bashyigikira ibiganiro by’abenegihugu kugira ngo bafashe ko imiyoborere n’amahame bya Demokarasi bigerwaho.

- Advertisement -

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Guverinoma, ariko ntibyadukundiye.

Gusa, mu bihe bitandukanye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakunze kugaragaza ko u Rwanda rudakeneye abaruha amasomo ya Demokarasi.

Inkuru yanditswe na KigaliToday tariki 13 Werurwe, 2017 Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyeshuri ba Havard Kennedy School, tariki 10 Werurwe 2017, Sebastian Lee Palmer wiga mu mwaka wa mbere, wanatembereye mu Rwanda, yamusabye kugira icyo avuga ku bantu bemera iterambere ry’u Rwanda ariko bakavuga ko nta demokarasi ihari.

Asubiza icyo kibazo Perezida Paul Kagame yagize ati “Numva atari imvugo ikwiye, kuvuga ngo abantu runaka bashoboye gutera imbere ariko ntibita kuri demokarasi. Ntabwo wavuga ngo ntushaka demokarasi, kuko kimwe kigira ingaruka ku kindi, biragendana.

Demokarasi ubundi si ikintu umuntu yavuga ko gihamye, rimwe na rimwe biterwa n’ushaka kuyisobanura n’icyo agamije. Ariko muri rusange twese tuzi icyo demokarasi ari cyo.”

Perezida Paul Kagame yatanze urugero rwa bamwe mu bashaka kumenya uko demokarasi ihagaze mu Rwanda, ariko ugasanga uburyo babisobanura bidahuye n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Yongeyeho ko hari n’abumva ko ibyo Abanyarwanda ba nyiri ubwite bavuga atari ukuri.

Ati “Hari n’ubaza umuturage ati ‘wowe wumva ufite ubwisanzure bungana iki?’ Yamubwiza ukuri undi ati “Hoya ibyo si ukuri ahubwo ushobora kuba ubayeho utya.”

UMUSEKE.RW