Ingabo za Congo zasohoye itangazo ririmo amagambo akomeye

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Congo, FARDC rivuga ko abasirikare ba Leta batazahara agace ako ariko kose ngo bagahe umuntu uwo ari we wese, muri iri tangazo harimo gushinja inyeshyamba za M23 ko ari zo zatangije imirwano yubuye kuva ku wa Mbere.

Brig. Gen Sylvain Ekenge Bomusa ni Umuvugizi w’Umuyobozi wa Kivu ya Ruguru

Kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, itangazo ryashyizweho ryanditse, ndetse rinasomwa imbere ya camera na Brig. Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi.

Itangazo rivuga ko Umuyobozi wa Gisirikare uyoboye Intara ya Kivu, akaba ari na we uyoboye urugamba rwo guhashya inyeshyamba, Lt. Gén Constant Ndima, yitabaje Urwego rw’ingabo zihuriyeho zigenzura ibyabereye ku mipaka (Mécanisme conjoint de vérification élargi de la Conférence internationale pour la région des Grands lacs, mu Cyongereza bita Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) ngo rugenzure imvano y’ibikorwa bibi byabayeho bitewe n’ibitero by’inyeshyamba za M23.

Kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi nibwo iryo tangazo ryasohotse, Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi agaruka ku bitero byatangiye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, bigakomeza ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi, no kuri uyu wa Gatatu tariki 25.

Ingabo za Congo zivuga ko hari ibisasu 20 byarashwe bivuye mu cyerekezo cy’iburasirazuba byerekera mu Burengerazuba bw’umuhanda Goma-Rutshuru, ku wa Kabiri ngo byaguye ahitwa Katale, ku butaka bwa Congo hafi y’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije kitwa (ICCN) kiba ahitwa Rumangabo no mu nkengero zacyo.

FARDC ivuga ko ku wa Mbere mu ijoro rishyira ku wa Kabiri ahagana saa kenda (03h00 a.m), ibirindiro by’ingabo ahitwa Ruhunda, ku musozi wa Karisimbi ahareba i Kibumba, muri Km 20 gusa uvuye i Goma, nabwo hatewe mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, iyo mirwano ngo yagejeje mu gitondo umwanzi asubira inyuma.

Itangazo rivuga ko ingabo za Leta zafashe ibikoresho birimo imbunda nini ifite umunwa wa mm  60, imbunda yitwa AK81, n’ibisasu bishwanyaguza ibimodoka by’intambara, ndetse n’ibisasu byitwa PKM, imyambaro ibiri n’ingofero, na gourdes 2.

FARDC ivuga ko “ibyo bikoresho ntabyo igira ndetse ko n’ ‘Ibyihebe” bya M23 ntabyo bigira.”Itangazo kandi rivuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi, 2022 nabwo ingabo zatewe ahitwa i Kibumba n’i Jomba.

Gen Sylvain Ekenge Bomusa ati “Ingabo za Leta ziretuguye kuba nta gace na goto k’igihugu zizarekera umuntu uwo ari we wese, zihagaze neza ku rugamba zitwara kinyamwuga, haba aho i Jomba n’i Kibumba.

- Advertisement -

Amakuru ari mu bitangazamakuru bitandukanye harimo na Radio Okapi yemeza ko M23 yafashe ibice byinshi muri Rutshuru, nk’ahitwa Kanombe, Nyesisi, Kabaya, Rumangabo, na Nkokwe.

Gusa ibintu birarushaho kuba bibi, Umukuru wa Polisi muri Kivu ya Ruguru, yasabye Abapolisi n’abaturage kwitwaza ibyuma n’imihoro kugira ngo barengere Umujyi wa Goma akaba yemeza ko inyeshyamba ziwuri hafi.

 

 Perezida Félix Tshisekedi yahagaritse urugendo mu mahanga

Amakuru avuga ko Perezida Antoine Félix Tshisekedi yahisemo kureka kujya i  Malabo muri Guinea Equatorial kugira ngo akurikirane ibibera muri Kivu by’umwihariko i Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo.

Igitangazamakuru, Congo Daily kivuga ko inama y’i Malabo, izahuza Abakuru b’Ibihugu bya Africa hagati ya tariki 25 kugeza ku wa 28 z’uku kwezi. Iyi nama izagaruka ku iterabwoba, guhindura itegeko nshinga bitemewe mu bihugu bya Africa ndetse no ku bikorwa byo kurengera ikiremwa muntu.

Perezida Félix Tshisekedi ngo azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yakibwiye ko Félix Tshisekedi yari akubutse mu ruzinduko rwihariye i Nairobi muri Kenya nyuma yo gusura Uburundi.

America yaburiye abaturage bayo bashaka kujya i Goma

Kubera iyi mirwano mishya, Ambasade ya America i Kinshasa yabujije abaturage ba kiriya gihugu gukorera ingendo muri Kivu ya Ruguru, ndetse iburira ubutegetsi bwa Congo ko abarwanyi bashobora gutera Umujyi wa Goma, kuko bari muri Km 19,3.

Ambasade ya America yasabye abaturage kwitwararika ibi: Kudakorera ingendo mu Burasirazuba bwa Congo, harimo gusura Intara ya Nord-Kivu no Gusoma amabwiriza agenga abagenzi bagiye muri Congo Kinshasa.

Lt. Gén Constant Ndima ni we Guverineri uyoboye gisirikare Intara ya Kivu ya Ruguru

RDF yasabye ko habaho iperereza ryihuse ku bisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda

UMUSEKE.RW