Intambara ya M23: Congo yafashe ingamba ku Rwanda zirimo guhagarika ingendo za RwandAir

Leta ya Congo, yongeye gushinja ku mugaragaro u Rwanda ko rwafashije M23, ifata ingamba zirimo kubuza RwandAir gukorera ingendo mu kirere cyayo.

Patrick Muyaya asoma itangazo ry’ibyemezo byafashwe n’Inama nkuru y’umutekano (Ifoto yakuwe muri video)

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya yasomye imyanzuro yafashwe, avuga ko banatumiza Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega bakamugezaho akababaro kabo.

Patrick Muyaya ahagaze hagati y’Umukuru w’ingabo n’uwa Polisi yavuze ko inama nkuru y’umutekano yamaganye yivuye inyuma “amakuru ayobya” u Rwanda rushinja ingabo za Congo gukorana na FDLR, kugira ngo rushyigikire “umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Congo ivuga ko ishyigikiye abantu, imiryango mpuzamahanga yamaganye intambara ya M23, irimo Africa yunze Ubumwe, Ubumwe bw’Uburayi, Amaerica, Ububiligi n’abandi.

Yasabye abaturage ba Congo gukomeza kubana mu mahoro batitaye ku bivugwa na M23.

Muyaya yavuze ko ibikoresho bya gisirikare byafashwe, ubuhamya bw’abaturage bigaragaza ko u Rwanda rwafashije M23, akemeza ko bigamije kubuza umugambi w’amahoro watangijwe i Nairobi.

Ati “Inama nkuru y’Umutekano yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba kandi ko ari ko igomba gufatwa,  kubera iyo mpamvu ivanywe mu mitwe iganira na Leta ya Congo mu biganiro bibera i Nairobi.”

Undi mwanzuro ni uha gasopo u Rwanda kureka kuburizamo inzira y’ibiganiro yatangiye i Nairobi, bikaba byenda kugera ku musozo aho Leta iganira n’indi mitwe uretse uwa M23.

Matrick Muyaya ati “Umwanzuro wa Gatatu, icyemezo kihuse byanzuwe ko ingendo za sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, ingendo zayo zihise zihagarikwa ku butaka bwa Congo.”

- Advertisement -

Icyemezo cya kane ni icyo gutumiza Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo akabwirwa imyanzuro yababaje Leta ya Congo.

RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zose zijya Kinshasa, Lubumbashi na Goma.

RDF yasabye ko habaho iperereza ryihuse ku bisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda

UMUSEKE.RW