Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside rwatangiriye ku gutoranya inyangamugayo zizarubamo mu gihe cy’amezi abiri yose. Abagore batanu n’umugabo umwe, ndetse na batandatu b’abasimbura babanje kurahira.
Ubusanzwe mu Bufaransa, izi nyangamugayo zigize inteko iburanisha mu Rukiko rwa Rubanda (Court d’Assises), ziba zigizwe n’abaturage barengeje imyaka 23 y’amavuko.
Bagomba kuba bazi gusoma no kwandika Igifaransa, bafite ubushobozi bw’umubiri kandi badafite imiziro (gukora imirimo ihabanye n’inshingano z’urukiko rwa rubanda).
Abatemerewe kuba muri iyi nteko, ni abagize Guverinoma, Abadepite, Abacamanza, Abapolisi n’Abasirikare bakiri mu kazi.
Abandi batemerewe ni abakuze barengeje imyaka 70, n’abandi babitangira ibisobanuro nk’uburwayi bukabije cyangwa guturuka kure.
Inyangamugayo isiba mu rukiko itabitangiye impamvu ifatika ihanishwa amande ashobora kugera ku mayero 3.750 (hafi miliyoni enye mu mafaranga y’u Rwanda).
Aba bantu bahabwa ibyangombwa byose bijyanye no kwitabira iburanisha, harimo amafaranga y’urugendo n’ifunguro; ndetse abatakaza imirimo kubera izi nshingano bahabwa amafaranga asimbura umushahara.
Dore abatemerewe kuba mu nyangamugayo
Abantu bigeze guhamwa n’icyaha gikomeye, gihanishwa igifungo (ubwicanyi cyangwa gufata ku ngufu); hamwe n’abigeze guhanishwa amande cyangwa igifungo kigera ku myaka 10.
- Advertisement -
Abari abakozi ba Leta basezerewe (birukanwe) mu kazi, abantu bitabwaho n’inzego (barebererwa) nk’abafungishije ijisho, abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abarwayi.
Imirimo itabangikana n’inshingano z’inyangamugayo
Usibye abari muri Guverinoma, abadepite, abacamanza, bagenzacyaha n’abashinjacyaha, abapolisi n’abasirikare; abandi ni abafitanye isano n’uregwa cyangwa abamwunganira n’abacamanza b’urukiko rwa rubanda.
Isano ya hafi ivugwa ni uwo bashakanye, inshoreke cyangwa ihabara, umubyeyi, umwana. Ni kimwe kandi n’abantu bagize uruhare mu nzira y’ubutabera bw’uru rubanza, nk’abakoze iperereza, abatanze ikirego, abasemuzi cyangwa abatangabuhamya muri urwo rubanza.
Uko batoranywa
Buri muyobozi w’Akarere atanga urutonde rw’abaturage barengeje imyaka 23 bemerewe gutora. Intonde z’uturere twose zihurizwa hamwe, noneho buri mwaka hagakurwamo abarengeje imyaka 70 n’abandi batujuje ibisabwa.
Urutonde rw’inyangamugayo ruhoraho abantu bari hagati ya 200 na 1800, ariko Perefe ashobora gukora urutonde rudasanzwe rw’abasimbura, ahereye ku batuye hafi y’aho urukiko ruri.
Ubwo rero buri uko urubanza rugiye kuba, batomboza abantu 15 ku rutonde ruhari, ndetse n’abandi 10 ku rutonde rw’abasimbura.
Gusa aba bitwa abasimbura na bo bahora mu rukiko, icyo badakora ni uguca urubanza nyuma y’iburanisha. Abaruca ni bamwe bitwa ko bahoraho, ubuze agasimburwa n’uwo mu basimbura.
Hari ibyiciro byo gutoranya inyangamugayo i Paris
Umujyi wa Paris utegura urutonde rw’ibanze ruriho abantu 6900, ikabamenyesha mu nyandiko, ubundi urutonde rukohererezwa urukiko rwa rubanda.
Habaho itsinda ryihariye ry’urukiko rwa rubanda rigashungura, rikuramo abatujuje ibisabwa ndetse n’abigeze kuba inyangamugayo mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Nyuma y’aho hakorwa urutonde rw’abazajya bitabira imanza muri buri mwaka, ruriho abahoraho n’ababasimbura.
Noneho uko buri rubanza rubaye, Perezida w’urukiko rw’ikirenga arongera agahitamo abantu 45 (35 bahoraho na 10 b’abasimbura). Aba ni bo bavamo abagira uruhare mu rubanza bamaze kurahira.
Inshingano z’inyangamugayo mu rubanza
Gukurikirana ubwitonzi ibiganiro bibera mu rukiko, aho binashoboka bakandika.
Kwigenga no kuba intabera, kujya hagati ntibagaragaze amarangamutima yabo ku rubanza.
Kubika ibanga ry’akazi, ntihagire uwo baganirira ibyerekeye urubanza; mu gihe cy’urubanza na nyuma yarwo.
Inyangamugayo imennye ibanga ry’urubanza ihanishwa igifungo cy’umwaka, ikanatanga amande angana n’amayero ibihumbi 15 (miliyoni zisaga 15 z’amanyarwanda).
Si umurimo uhemberwa, ariko buri nyangamugayo isubizwa ibyo yatakaje byose mu gihe cy’urubanza.
Amasezerano y’akazi aba ahagaze, ariko ntaseswa. Uwagiye mu nyangamugayo ahagarikirwa umushahara, ariko ubundi burenganzira akabuhabwa (kwishyurirwa ibiruhuko, ubuvuzi). Umukoresha yandika ibyo umukozi atakaza mu gihe cy’urubanza, Leta ikazabimusubiza.
Urubanza ubu rwatangiye kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko ruzarangira mu ntangiriro za Nyakanga, 2022.
Inyangamugayo zimaze kumva ibyavugiwe mu rukiko, zica urubanza rwo kwemeza cyangwa guhanagura icyaha ku uregwa (verdict de culpabilité). Zibikora zisubiza ibibazo ziba zateguriwe na Perezida w’urukiko. Iyo zimaze kwemeza icyaha, umurimo wazo uba urangiye, kuko igihano (verdict de peine) gitangwa na ba bacamanza 3 babigize umwuga.
Bucyibaruta yunganirwa na Me Jean-Marie Biju-Duval, Joachim Levy na Ghislain Mabanga Monga Mabanga.
Hatangimana Ange Eric / UMUSEKE.RW