Isaac Rabine yateguje indirimbo yakoranye na Gentil Misigaro na Patient Bizimana

Isaac Rabine ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu Mujyi wa Namur mu gihugu cy’Ububiligi, yateguje indirimbo yakoranye n’abahanzi bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aribo Gentil Misigaro na Patient Bizimana.

Umunyarwanda Isaac Rabine tuye i Namur mu Bubiligi yateguje indirimbo yahuriyemo na Gentil Misigaro na Patient Bizimana

Ni indirimbo biteganijwe ko izajya hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mata 2022.

Isaac Rabine ni umukirisito usengera mu Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi akaba n’umutoza wa korali yaho nkuru.

Ni umuhanzi ubirambyemo, ahamya ko gutabaza Imana bishingiye ku kwizera, Imana itabara kuko ibasha gukiza itarobanuye.

Iyo muganira avuga ko ubuhanzi bwe bwakomotse ku muhamagaro w’Imana aribyo bimutera gukorana ishyaka kwogeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Ati “Njye simbifata nko guhanga gusa ahubwo n’umuhamagaro uturuka ku Mana kuko mbona ari ibintu ntashobora kwiyambura cyangwa ngo mbihagarike ,bindimo wese kandi mbigirira ishyaka ryinshi uko nshobojwe.”

Yabwiye UMUSEKE ko agiye gusohora indirimbo yitwa “Urakomeye” yahawe n’Imana akaba yarayikoranye n’umuramyi Gentil Misigaro, Patient Bizimana n’uwitwa Rukundo Michel.

Ni indirimbo yakozwe ubwo Gentil Misigaro yakoraga Tour ya “Biratungana” mu gihugu cy’Ububiligi.

Isaac Rabine avuga ko yari yarayanditse yifuza kuyikora muri Studio aza kuganira na Gentil Misigaro bemeranya kuyikorana bakayirimbana mu gitaramo yamutumiyemo.

- Advertisement -

Yagize ati “Turayikora Full live noneho nyuma na patient Bizimana kuko yari ari mu Bubiligi nawe turakorana, indirimbo nawe ayirimo n’umuhanzi witwa Rukundo Michel wo mu Bubiligi.”

Rabine yabwiye UMUSEKE ko irimo ubutumwa buvuga ko Imana ikomeye.

Ati “Intego nyamukuru narimfite ni ukubwira abantu ko dufite Imana ikomeye ko ari Imana ihambaye, nifuzaga kwibutsa abantu ko dufite Imana ikomeye.”

Avuga ko yayikuye ku magambo Imana yabwiye Mose igihe yayibazaga icyo azabwira ubwoko bw’Imana buva mu Misiri.

Ati “Imana iramubwira iti Ndiho niryo zina ryanjye, Imana iramubwira ngo uzabe ariko ubabwira, mu bushobozi bw’Imana iriho kandi ihora yitwa Ndiho nyine, ayo magambo nyasomye muri Bibiliya aramfasha cyane n’umva nayahimbamo indirimbo, ni aho nayikuye.”

Akomeza asobanura ko iyi ndirimbo ivuga umusaraba wavuyemo intsinzi y’abera no kuvuga imbaraga z’Imana idatsindwa.

Asaba abantu kuyitega kuko ari indirimbo nziza ifite ubutumwa bwiza no kuguma kuyisengera kugira ngo izakore ku mitima ya benshi.

Reba hano integuza y’indirimbo “Urakomeye” ya Isaac Rabine ft Gentil Misigaro na Patient Bizimana

https://www.instagram.com/p/Cc_cLKbl2m8/

Gentil Misigaro ari mu ndirimbo ya Isaac Rabine izajya hanze muri iyi weekend
Umuramyi Patient Bizimana ari muri iyi ndirimbo nshya ya Isaac Rabine

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW