Joshari, umuhanzikazi mushya wigaruriye imitima yabo mu Majyaruguru

Ababyeyi be bamwise Shirangabo Jolie ariko yahisemo kwiyita Joshari muri muzika. Ni umukobwa w’ijwi riremereye ugaragaza amasoni n’ubwitonzi mu maso, ari guca ibintu mu Ntara y’Amajyaruguru kubera ubuhanga bw’imiririmbire ye.

Shirangabo Jolie ukoresha izina rya Joshari mu muziki

Ubaye ukurikira umuziki nta gushidikanya ko wumvise indirimbo zirimo iyitwa  “Judge”, “Inkovu z’ibihe”, “Iryamukuru” zumvikano ijwi ryihariye ritari rimenyerewe muri muzika nyarwanda.

Izi zose harimo izaririmbwe n’iyaririmbwemo n’umukobwa ukiri muto witwa Joshari, utamaze igihe kinini amenywe n’abanyarwanda benshi.

Mu Mpera z’umwaka wa 2022 nibwo yatangiye kumenyekana abikesha indirimbo ye yise “Jujde” nyamara yari amaze imyaka arwana no gushaka aho yamenera.

Ati “Mu 2021 nibwo bamenye ubwo nasohoraga Judge, mbere yaho rwose naringiye kuva mu muziki kubera amikoro.”

Joshari avuga ko iyo ndirimbo ariyo yamuteye imbaraga zo gukomeza umuziki, imaze kurebwa n’abasaga 30,040 kuri Youtube.

Judge nk’indirimbo yafunguriye imiryango Joshari, avuga ko icyatumye imenyekana ari imbaraga z’amasezerano y’imyaka 4 yasinyanye n’inzu imufasha mu muziki.

Ati “Twafashe umwanya turayitondera, urumva  kandi imbogamizi z’ubushobozi zagiye ku ruhande kuko mfite aho mbarizwa.”

Iyi ndirimbo kandi yakozwe n’abahanga barimo Producer Ayo Rash uri mubagezweho mu gihe amashusho yatunganyijwe na Josh Lenzi.

- Advertisement -

Uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’imbaga nyamwinshi, Joshari ntiyari yarabitekereje, ndetse na we kubyiyumvisha byaramugoye ariko yiyemeza kubibyaza umusaruro.

Avuga ko afite intego yo gukorana imbaraga nyinshi ku buryo mu bihe bya vuba azaterwa ishema no gushyira hanze  alubumu ye ya mbere.

Uwimfura Parfait nyiri The Rayan Music Ent ifasha Joshari mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko ishyaka n’ubuhanga mu muziki by’uyu mukobwa aribyo byatumye bakorana.

Yagize ati ” Twari dusanzwe tuziranye, ambwiye ngo ngiye kuva mu muziki nta bushobozi ndavuga nti reka ngufashe kuko nari ngiye gushinga inzu ifasha abahanzi.”

Parfait avuga ko Joshari afite impano zitandukanye zifashishwa kugira ngo igihangano kigere hanze abantu bacyumve kinogeye amatwi.

Uyu mugabo washinze inzu ifasha abahanzi ngo yifuza ko icyuho kigaragara mu bahanzikazi nyarwanda cyacika kuko bashoboye.

Ati “Tugomba gukemura ikibazo cy’abana b’abakobwa bake bagaragara mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Atangaza ko mu rwego rwo kurushaho guha umuziki mwiza abakunzi ba Joshari, Kuwa 14 Gicurasi 2022 bazashyira hanze indirimbo nshya y’uyu mukobwa.

Ni indirimbo yise “Weni” cyangwa “When” mu kinyarwanda bisobanuye ‘Ryari’ yakozwe na Producer Santana mu gihe amashusho yakozwe na Josh Lenzi ubarizwa muri The Rayan Music Ent hamwe na Joe Capital.

The Rayan Music Ent kugeza ubu irimo Joshari n’undi mukobwa w’umuhanga witwa Chika ikaba ifite inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho, iherereye mu Karere ka Musanze.

Uwimfura Parfait nyiri The Rayan Music Ent ifasha Joshari

Reba amashusho y’indirimbo Judge ya Joshari

Reba Touch me ya Chika nawe ubarizwa muri The Rayan Musc Ent i Musanze

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW