Kayonza: Abayobozi 11 b’ibigo by’amashuri batawe muri yombi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Kayonza

Raporo  yakozwe n’abagenzuzi b’imari  mu Karere, yerekanye ko miliyoni  27.970.419Frw yanyerejwe n’abayobozi b’ibigo byo mu mashuri atandukanye   yo mu Karere ka Kayonza.

Ibiro by’Akarere ka Kayonza


Iyi raporo yakozwe kuva 2019-2022,  yerekana ko abayobozi 11 b’ibigo bitandukanye by’iganjemo iby’abanza  muri aka Karere, bakoze amakosa atandukanye bituma hari amafaranga yagiye abikuzwa ariko ntihagaragazwe uburyo yasohotse ndetse n’icyo yakoreshejwe.

Abayobozi bakoze ayo makossa ni uwo ku Kigo cy’amashuri abanza cya Kabarondo (EP Kabarondo),ukekwa kunyereza 4,243,487Frw, uwo kuri EP Shyogo ukekwa kunyereza 2,889,810Frw, uwo kuri EP Rwagatera ,15.194,691Frw,Gs Juru Gahini, 81,225Frw, EP Kiyanja Gahini, 371,950Frw, uwo EP Mburabuturo Mukarange arakekwaho 1,11000Frw, uwa EP Tsima Gahini  ni 467000Frw,uwa EP Kiyenzi Gahini ni 622000Frw, uwa EP Gisubizo Mukarange, ni 320,000Frw. Umuyobozi wa EP Rukore Gahini,1,313,500Frw.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza,Ntaganda Innocent,yabwiye UMUSEKE ko by’umwihariko umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rwagatera, Reberaho Francois, yari yarabanje kwirukanwa mbere, nyuma yo gusanga yari yaragurishije ibikoresho by’ikigo bitandukanye.

Yagize ati “Uyu we yari yaramaze kwirukanwa mu kazi, yari amaze  hafi umwaka yarirukanywe, ariko hari ubugenzuzi yakorewe mbere,hari n’ibikoresho by’ishuri yagiye agurisha,ibyo byose babihaye agaciro basanga bihagaze hafi miliyoni 15Frw.”

Yakomeje ati “Hari n’abandi bajyaga kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu gihe yari mu butumwa bw’akazi(mission order),yajya kwishyura, abagenzuzi b’imari ntibazibone.”

Yavuze ko amakosa yakozwe ayiganje ari amafaranga yakoreshejwe ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe (Unsupportded document).

Uyu muyobozi yahamije ko abakekwa kunyereza aya mafaranga bose batawe muri yombi, nyuma hakazatangazwa umwanzuro uzafatwa.

Yagize ati “ Nyuma yo gukora ubwo bugenzuzi,abaregwa bahise batabwa muri yombi, ubu  bakaba bafungiye muri sitasiyo zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ,mu gihe hagikorwa iperereza. Nyuma nibwo tuzamenya umwanzuro uzafatwa uwo ari we.”

- Advertisement -

Ntaganda yavuze Kandi  ko kugeza ubu nta bukene bwaba buri mu mashuri kubera amafaranga yanyerejwe,asaba abayobozi kujya bakurukiza amategeko.

Yagize ati “Ni ugukurikiza amategeko n’imikoreshereze y’umutungo wa leta.Amategeko arahari y’imikoreshereze y’umutungo wa leta kandi arasobanutse.”

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW