Kigali: Abasore b’inzobere mu gukora telefoni batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 23 Gicurasi, yafashe abantu 12 ivuga ko bahindura nimero ziranga telefone (zizwi nka IMEI) cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari nayo yifashishwa mu gukurikirana iyo telefoni yibwe kugira ngo ifatwe.

Abasore bafashwe n’ibikoresho bakoresha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Bafatanwywe mudasobwa 12 zirimo uburyo bubafasha mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nimero n’izindi bari batarahindura.

Yagize ati: ”Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga. Ni na yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero  z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe  n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yagize ati:  “Twari dufite Porogaramu idufahsa gufungura telefone, tukaba twahindura bimwe mu bigize telefone, ni naho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata abantu nk’aba bakekwaho ibyaha bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi.

Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

- Advertisement -

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW