Kigali: Abayisilamu basabwe gukoresha Kolowani nk’intwaro ibarinda ikibi

Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo k’ umugabane wa Afurika ,basabwe gukoresha Kolowani nk’intwaro ibarinda ubwangizi ndetse n’ubuhezanguni.

Abakoreha Igitabo cya Kolowani mu bikorwa by’ubwangizi bacyebuwe
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda ,Mufti shekeih Hitimana Salim, ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi hasozwaga amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo cya Kolowani (Quran).

Ni amarushanwa yari yitabiriwe b’Ibihugu 31 byo ku mugabane wa Afurika.

Uwineza Latifat ni umwe mu ba Nyarwanda bitabiriye aya marushanwa ndetse aza kwegukana umwanya wa kabiri,  n’igihembo cya Miliyoni 1Frw, mu cyiciro cya Djuza 20.

Uwineza yavuze ko yishimira kuba yaritabiriye aya marushanwa akaba anatsinze bityo ko agiye gukoresha aya mahirwe afasha abandi.

Yagize ati“Mbere nari nabanje kugira ubwoba kuko nari buhure n’abanyamahanga ariko nabwikuyemo mvuga ko byose bishoboka kubera Imana.”

Yakomeje ati“Ubumenyi mfite ntabwo nabwihererana, nzabusangiza n’abandi nabo bamenye gusoma.”

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda ,Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko  Abayisilamu basabwe gukomeza guha agaciro igitabo gitagatifu cya Kolowani, bagifata mu mutwe kuko cyibegereza Imana ,cyikabarinda kwishora mu bikorwa bibi.

Yagize ati“Icyo bivuze ni uko ari ugukomeza kwimakaza iki gitabo cya Kolowani mu bituza by’urubyiruko ndetse no mu mitwe yabo ariko harimo no kwitegereza no kugaragira Uwiteka,kuko iki gitabo ni gitagatifu,ni Igitabo kituyobora nk’abayisilamu,iyo ugisomye harimo ibyiza ugikuramo.”

- Advertisement -

Mufti w’uRwanda yongeye gucyebura abafata Igitabo cya Kolowani bakora ibikorwa by’ubwangizi.

Yagize ati“Abantu bafashe igitabo gitagatifu mu mitwe nkaba ,baba abumumaro ubwabo ndetse no mu bandi.”

Iri rushanwa ryegukanywe na Ahmed wo muri Somalia maze ahabwa Igihembo cya Miliyoni 3Frw.

Aya marushanwa yatangiriye mu Karere ka Gicumbi, asorezwa mu Mujyi wa Kigali . Mu mwaka wa 2014 atangira, yitabiriwe b’Ibihugu 4 ariko kuri ubu bikaba byari 31. Muri rusange amaze kwitabirwa n’abasaga 400.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW